Categorized | Inama

Rwanda | Rubavu: UNPFA irifuza ko buri mugore yatwara inda abishaka

Rwanda | Rubavu UNPFAIshami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage rirahamagarira abaturage kwitabira gahunda bahabwa zo kuboneza urubyaro ku buryo umugore wese azajya atwara inda abishaka, umwana wese yagira ubuzima buzira umuze ndetse ko urubyiruko rwagira amahirwe yo kwiteza imbere nta SIDA rwanduye.

Ubu ni bwo butumwa Daphrose Nyirasafari, umuhuzwabikorwa wa UNPFA mu Rwanda yagejeje ku baturage ba Rubavu tariki 12 Kamena ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 25 umunsi mpuzamahanga w’abatuye isi wabereye mu murenge wa Nyakiriba.

Kuri uwo munsi abagore umunani bagaragaje ubwitabire muri gahunda yo kuboneza urubyaro no guharanira inyungu z’ababakomokaho bagenewe ibihembo bitandukanye birimo ibitenge, umuti wa SurEau, udukingirizo, imipira hagamijwe gukangurira buri muturage guharanira kugana serivise UNFPA itanga zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Mukarugwiza Pascasie, umwe mu bahawe ibihembo utuye mu murenge wa Kanama, yatangaje ko ntacyo yigeze ahinduka yaba ku buzima bw’imyororokere cyangwa mu mibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye. Yongeraho ko nyamara abaturage bagira ibihuha ku ihinduka ry’ubuzima bwabo ko ariko bagombye kugana ibigo nderabuzima bagahabwa amakuru afatika.

Uretse serivise zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere UNFPA kandi isihishikariza abaturage kwipimisha agakoko gatera SIDA, kwita izina no kwandikisha abana bavuka, kwandukuza mu bitabo by’irangamimerere abitabye Imana bagamije iterambere ry’umuryango rirambye nk’uko Mutabazi Georgette umuhuzabikorwa wa UNPFA mu karere ka Rubavu yabisobanuye.

Mutabazi akaba yarasabye abaturage kumva ko ibyo bikorwa byose ari ibyabo bakirinda SIDA kuko iyo umuturage umwe yirinze agakoko gatera SIDA aba ayirinze akarere kose n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Umunsi ngarukamwaka mpuzamahanga w’abatuye isi ukaba waratangiye kwizihizwa mu Rwanda mu 1987.

 

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising