Mu karere ka Rusizi, umurenge wa Kamembe ku itariki ya 11 Nyakanga2012, habereye ibiganiro byahuje Abacungamutungo b’amashami y’ubwisungane mu kwivuza n’abayobozi bafite icyo gikorwa mu nshingano ku rwego rw’akarere ka Rusizi. Ibi biganiro byari bigamije kurebera hamwe ibikorwa by’ubwisungane mu kwivuza muri uyumwaka wa2012-2013.
Basanze ubwitabire muri uyu mwaka wa 2012-2013 ari 7,3% akaba ari muri urwo abacungamutungo mu mashami y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé) basabwe kwikubita agashyi bafatanyije n’abajyanama b’ubuzima, bagahwitura abaturage babashishikariza gutanga umusanzu kuko n’ubwo ari ho bigitangira iki ari cyo gihe kugira ngo batazacikanwa.
Ikindi cyagarutsweho, ni uko hagomba kwishyurwa ibigo nderabuzima, byatanze serivise zo kuvura abaturage mu mwaka wa 2011-2012.
Hagaragajwe ko kutishyura ibi bigo nderabuzima ku gihe bigatuma gahunda zimwe na zimwe zitagenda neza. Muri aka karere ngo nta kigo nderabuzima na kimwe cyari cyishyurwa amafaranga yose kigomba kwishyura. Hakaba hafashwe ingamba zo kwihutisha gahunda yo kwishyura.
Zimwe mu mbogamizi zigaragara zikanadindiza bimwe mu bikorwa by’ubwisungane mu kwivuza, ngo ni ugutinda gutanga inyemeza bwishyu ku bigo nderabuzima.
Ku kibazo cy’uko abaturage bataratangira kwivuriza ku ikarita nshya, umuyobozi bw’ubwisungane mu karere, Bwana Athanase yatangaje ko abaturage bazatangira kwivuriza ku makarita mashya, ariko agaciro k’ikarita nshya kazatangira ku itariki ya 01/08/2012.