Aya ni amagambo ya Faridi Karume, Umuyobozi wa NutriAid mu Rwanda. Aha yasobanuraga ko mu mikorere ya NutriAid, bibanda cyane ku gushishikariza abagenerwabikorwa kwita ku isuku, nka bumwe mu buryo bwo kurwanya indwara zituruka ku mirire mibi.
Faridi yagize ati “umwanda utuma abana barwara inzoka, hanyuma bagatakaza ubushake bwo kumva bashaka kurya (appetit), bagatangira gutoranya ibiribwa. Iyo ababyeyi bakennye ntibabashe kubabonera ibyo bashaka, cyangwa gushaka ibindi bashobora kwemera byifitemo intungamubiri zihagije, ni bwo ujya kubona ukabona imisatsi yatangiye gucurama.”
Abana bamaze gufatwa na bwaki bararwaragurika, ababyeyi bagahora kwa muganga ntibabone umwanya wo gukora, nuko ugasanga urugo ruhora rukennye maze na bwaki ntirusohokemo.