Categorized | Inama

Rwanda : Ushaka kurera umwana we neza yagombye kumukurikiza nyuma y imyaka 3 n amezi 3

Ubwo yaganiriraga n’abagore b’Iburasirazuba ku mirire n’imibereho ikwiye Umunyarwanda w’iki gihe, Sekunda Vincent ushinzwe imirire n’isuku mu bitaro bya Rwamagana akaba n’impuguke mu mirire ikwiye yavuze ko umubyeyi ushaka ko umwana we akura neza akwiye kumwonsa byibura imyaka ibiri, hanyuma akamara amezi 6 aruhuka anisubira, akabona akongera gusama, akazabyara umwana mukuru amaze amezi 39 avutse.

Konsa umwana iggihe kirekire biri mu bimurinda kurwaragurika kandi agakura neza

Konsa umwana iggihe kirekire biri mu bimurinda kurwaragurika kandi agakura neza

Umwana umaze imyaka ibiri ngo aba amaze konka amashereke akwiye, amukuza kandi akamurinda kurwaragurika bya hato na hato. Ibi ni amezi 24. Umwana ugeze iki gihe ngo atangira guhabwa indi ndyo iteguwe neza, umubyeyi we agakomeza kumwitaho nawe yiyitaho akisubira ariko atarasama mu gihe cy’andi mezi 6, hanyuma akaba yabona agasama indi nda izamara amezi 9, umwana agakurikirwa amaze amezi 39, ariyo myaka 3 n’amezi 3.

Bwana Sekunda avuga ko umubyeyi wabasha kwitwararika iyi myitwarire yaba ahaye umwana we amahirwe akomeye mu buzima, umwana agakura afite impamba ihamye mu iterura kandi n’umubyeyi ubwe akagira ubuzima bwiza, akaba umubyeyi ukomeye ubasha kwita ku muryango we.

Umwana akwiye kwitabwaho igihe kirekire ngo akure neza

Umwana akwiye kwitabwaho igihe kirekire ngo akure neza

Abagore basaga 130 bitabiriye inama nkuru yabo i Rwamagana bavuze ko batari bazi iby’iyi ngengabihe mu kuboneza urubyaro no kwita ku muryango, ariko ngo bagiye kubihugurira bagenzi babo bakiri bato, abateganya kubyara bajye babyarira mu gihe kibafasha kurera no gukuza neza abana babo.

 

 

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising