Bamwe mu bajyanama b’ubuzima baratangaza ko hari abana b’abakobwa bakiri bato bamenye kuboneza urubyaro hakiri kare kurusha abantu bakuru.
Ababajyanama bavuga ko usanga aba bana b’abakobwa ari ababa baramenye gukora imibonano mpuzabitsina bakiri bato bityo ugasanga akenshi bahita banamenyeraho kuboneza imbyaro kugirango batavaho batwara inda zitateganijwe.
Umujyanama w’ubuzima witwa Musana Innocent, wo mu mudugudu wa kabingo, akagari ka Nganzo umurenge wa Muhanga avuga ko abana b’abakobwa usanga bakoresha udukingirizo kugirango batandura virusi itera SIDA cyangwa izindi ndwara zandurira mu myanya ndangabitsina, ibi ngo kandi bakaba babikora mu rwego rwo kwirinda kuba basama mu gihe bitateganijwe.
Umujyanama w’ubuzima Christine Mukamusoni, wo mu mudugudu wa Kagitarama, akagari ka Gitarama mu murenge wa Nyamabuye avuga ko usanga hari abakobwa bakiri bato bakoresha n’imiti igabanya imbyaro n’ubwo baba batarashatse abagabo, ahubwo kuko bakora imibonano mpuzabitsina kenshi kubera uburere buke, guta umuco, ubwomanzi n’ibindi.
Nyamara ngo abakunze kwitabira ubu buryo bwo gufata imiti yo kwa muganga ngo ni abakobwa baba barabyariye mu ngo iwabo baba batinya kongera kubyarira iwabo abandi bana.
Hari abandi bavuga ko hari abana b’abakobwa ndetse n’inkumi bajya kugura imiti mu mafarumasi yo kugirango badatwita mu gihe bakoze imibonano mpuzabitsina ariko ngo usanga aba babikora rwihishwa.
Hari n’abandi ngo bafata imiti banywa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kugirango nabwo badasama ariko ubu buryo nabwo ntacyo bwabamarira mu kutandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.