Categorized | Isuku

Rwanda : Abanyarwanda barakangurirwa koza amenyo mbere yo kuryama

 

Abanyeshuri bakangurirwa koza amenyo

Abanyeshuri bakangurirwa koza amenyo

Abaganga b’amenyo baragira inama abanyarwanda ko bagomba koza amenyo nyuma yo kurya na mbere y’uko baryama mu masaha ya nimugoroba.

Muganga mukuru mu bitaro bya ADEPR Nyamata Dr. Rutagengwa avuga ko birushaho kuba byiza cyane guhita umuntu asukura amenyo buri gihe nyuma yo gufata amafunguro, ndetse  mu gihe bishoboka umuntu nibura yakagombye koza amenyo inshuro 2 ku munsi.

Ati “ muri izo nshuro ebyiri, ni byiza ko nibura imwe muri izo yaba iya ni mugoroba nyuma yo gufata amafunguro afatwa mbere yo kuryama. Ni ngombwa kuko burya iyo umuntu aryamye usanga amacandwe aba make cyane kuruta iyo ari maso”.

Avuga ko icyo gihe imyunyungugu igize amenyo ishobora gutangira guhunguka, aho ubundi usanga mu kamwa hanituriramo mikorobe zitandukanye, bityo uko ya myunyungugu igenda ihunguka ni nako za mikorobe zo mu bwoko bwa bagiteri zitangira kwibasira amenyo zikayangiza buhoro buhoro.

Mu gihe umuntu araye yogeje amenyo usanga bigabanya ibisukari cyangwa ibindi bituma za mikorobe zibasira amenyo. Icyo gihe bituma ya myunyungugu idahunguka cyane, kandi n’ingano y’izo mikorobi ikaba ntacyo yapfa gutwara amenyo.

Urubuga rwa interineti www.internaute.com  rugira abantu inama yo koza amenyo umuntu agenda azamura uburoso anabumanura. Ibi bituma umuntu adatakaza “agakushe” k’imyunyungugu igize amenyo, kandi akaba ashobora kwoza amenyo n’amashinya icya rimwe. Ni byiza kandi koza igice kimwe cy’amenyo nyuma umuntu akoza ikindi abanje kurangiza icya mbere.

Ruvuga ko amenyo ya muzitsa nayo atari byiza kuyirengagiza. Akenshi usanga bamwe batayakoraho, ariko usanga bibagiraho ingaruka kuko  ariyo ashobora gutangira gucukunyuka mbere y’ayandi. Isuku y’ameyo ni ingenzi cyane mu buzima kuko iyo idakozwe usanga bituma amenyo atangira gucukunyuka. Akenshi umuntu ntahita abona ingaruka, ariko iyo  zigeze igihe cyo kwigaragaza usanga biruhanya kubikosora.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising