Categorized | Isuku, Slider

Rwanda | Akamaro ko kwisiramuza k’uwabikorewe

Rwanda | Umwe mu bitabiriye gahunda yo kwisiramuza

Umwe mu bitabiriye gahunda yo kwisiramuza

Kwisiramuza  ni uburyo bwo gukata agace k’agahu kagaragara k’umutwe w’igitsina gabo bakakavanwaho. Kuri bamwe bakumva ko hari icyo bimaze abandi nabo ugasanga ntacyo bibabwiye bitewe n’imyemerere, umuco cyangwa se ahantu hatandukanye umuntu yakuriye.

Mu kiganiro na muganga w’ibitaro bya Nyamata byo mu karere ka Bugesera Dr. Alfred Rutagengwa avuga ko kwisiramuza  bigabanya ibyago byo kurwara indwara zifata urwungano rw’inkari

Ati “ bigabanya indwara zifata umutwe w’igitsina gabo n’agahu kawutwikira, bigabanya ibyago byo kwandura kanseri y’igitsina gabo n’umura ku gitsina gore, bituma kugirira isuku igitsina gabo byoroha ndetse bigabanya ko umutwe w’igitsina gabo wafungwa n’agahu kawutwikira”.

Muganga Rutagengwa avuga ko ari ngombwa ndetse ari na byiza kwisiramuriza ahabugenewe (kwa muganga) ngo kuko ushobora kujya ahatarabugenewe ugahura n’ingaruka nyinshi kandi mbi k’ubuzima bwawe, ngo kuko uburyo bagusiramuyemo bushobora kuguteza ingorane,mu gihe byakozwe nabi.

Muri izo ngorane avuga nko kuva amaraso menshi, kugira uburibwe, kunyara ukababara,n’izindi nyinshi .

Ati “Gusa na none ibi ntawe byakagombye kubera imbogamizi yo kwikebesha kuko kwa muganga hose barasiramura kandi no mu gihe wabikoresheje ukagira zimwe mu ngorane twavuze haruguru, ni ngombwa kwihutira kujya kwa muganga bakakuvura.

Iki gikorwa cyo kwisiramuza ngo gifite inkomoko mu gihugu cya Misiri aho byafatwaga nk’umuco none kugeza ubu bikaba bimaze gukwirakwira ku isi hose kubera kumenya akamaro kabyo, urugero nko kugabanya amahirwe yo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA,ndetse no kugira isuku k’umuhungu.

Gusiramurwa ku bahungu bibazanira amahirwe yo kutandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku buryo bworoshye harimo na SIDA, ariko bikaba bitavuga ko bagomba gukora imibonano mpuzabitsina batabanje kwikingira kuko kwisiramuza bitarinda ijana ku ijana !

Kwisiramuza nta ngaruka mbi bishobora kugira k’umuhungu, kuko igisebe aba afite iyo bamusiramuye iyo akigiriye isuku agakurikiza amabwiriza yo kwa muganga akira vuba nta kibazo.

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising