Categorized | Ubuvuzi

Rwanda : Akarere ka Nyarugenge kagiye kujya gakoresha ikarita ya mituweli imwe

Ibitaro byose byo mu karere ka Nyarugenge bigiye kujya byakira mituweli z’abahatuye bazifatiye ku bitaro bitandukanye byo muri aka karere, mu rwego rwo koroherehereza abaturage bahatuye guhabwa serivisi inoze.

Ibi byemejwe ubwo abayobozi b’ibigo nderabuzima biri muri aka karere n’abashinzwe ibijyanye n’ubwisungane cyangwa abagize aho bahurira na gahunda y’ubwisungane mu kwivuza muri aka karere bashyiraga umukono ku masezerano y’ubwumvikane ajyanye n’uburyo bwo kwishyurana hagati yabo.

Bamwe mubaturage batuye muri aka karere bishimiye iyi nkuru kuko ubundi byababangamiraga kudahabwa serivisi uko babyifuza. Iyo gahunda nishyirwa mu bikorwa izatuma buri wese azajya ahabwa ubuvuzi badakurikije aho yibarurije, nk’uko umwe muri bo witwa Jean Kabanda abivuga.

Abandi bo bavuga ko byagaragaraga nk’akarengane kuko kuba umuntu yajyaga ku kigo nderabuzima kiri mu Karere atuyemo bakanga kumuvura kandi rimwe na rimwe arembye byagaragaraga nabi mu maso y’abaturage.

Jean de Dieu Serugendo ushinzwe ubukangurambaga, igenamigambi no gukurikirana ibikorwa bya mitiweli mu karere ka Nyarugenge, yasabye ko hakwiye kubaho ubufatanye bwiza hagati y’ibigo nderabuzima.

Mu byo basabwe kwitaho harimo gutangira za fagitire bazitangira igihe, kugira ngo abashinzwe kwishyura nabo babikorere ku gihe. Bitegenyijwe ko nta fagitire zigomba kugeza ku minsi 15 zitari zishyurwa.

Iyi gahunda yo kwakira umurwayi wese ndetse akanavurwa batitaye ku kureba ko yaba yarafatiye ikarita aho agomba kwivuriza, iri mu mabwiriza yatanzwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho, mu minsi ishize. Akarere ka Nyarugenge niko kabimburiye utundi turere kubishyira mu bikorwa.

Ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli ni politiki ya Leta igamije  gufasha Abaturarwanda kubona ubuvuzi bwibanze.

Kuva yatangira gukora hagiye hagaragaramo ibibazo bitandukanye cyane cyane ibishingiye ku mitangire ya serivisi  mbi, ibi byose bikaba byaratumye Minisiteri y’Ubuzima ibishyiramo ingufu.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising