Nubwo ubushakashatsi bwerekanye ko kwikebesha ku mugabo uwo ari we wese bimwongerera amahirwe yo kutandura virusi ya SIDA, abagabo bakuze bo ngo babitinya kubera kutabona aho babikorerwa habo bonyine.
Leta y’u Rwanda yinjije muri gahunda zayo, gushishikariza abagabo bose badakebwe mu gihugu ko batangira kwikebesha ndetse bakanabifashwamo.
Muri iyi gahunda nshya yo gufasha abagabo kwikebesha, leta igiye ifite abaterankunga batandukanye barimo umuryango utegamiye kuri leta witwa JHPIEGO ushamikiye kuri kaminuza yitwa Johns Hopkins Univertsity yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ukaba ukorana na Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) ndetse n’igisirikare cya leta y’u Rwanda (MINADEF), ubu ukaba ugiye no gukorana na polisi y’igihugu mu byerekeranye n’ubuzima, birimo no gukeba abagabo.
Dr Rugwizangoga Eugene ukorera uyu muryango avuga ko abagabo bakuze usanga aribo batinya kwikebesha kuko bumva batisanzuye kubera aho bakorera iki gikorwa.
Agira ati: “abagabo n’abapapa bakuze usanga bagitinya iyi gahunda kuko batabona aho babikorerwa hiherereye kuko bavuga ko iyo habaye campagne [ubukangurambaga] basanga huzuye abana b’inyaka 15, 20…wamugabo ukuze akibaza ukuntu ajya kumurongo n’abo bana”.
Uyu mudogiteri avuga ko haramutse habonetse ahantu hiherereye hajya abagabo bakuze gusa byazajya bibafasha kwitabira iki gikorwa kuko nabo kibareba.
Avuga kandi ko byaba byiza ibitaro cyangwa n’andi mavuriro atanga iyi serivisi yajya abafasha akaba yajya abashyiriraho umunsi wabo wihariye aho kugirango bajye bategerezanya n’abana kugingo babashe nabo kubyitabira.
Dr Rugwizangoga avuga kandi ko hari abagabo bakuze banga kwikebesha bumva ko byabagiraho ingaruka kuko bashaje ariko ngo iyo ni imyumvire iri hasi kuko ngo ntacyo byabatwara na gito.
Muri iyi gahunda, abagabo bamaze gufashwa gukebwa biciye muri uyu muryango JHPIEGO ifatanije na MINADEF, guhera mu mpera z’umwaka w’2009 kugeza uyu mwaka wa 2012 ni ibihumbi 11. Ikaba itarafashije abasirikare gusa ahubwo n’abaturage basanzwe.
Gahunda yo gukeba abagabo akaba ari imwe muri gahunda za leta ifasha abagabo kutandura icyorezo cya SIDA. ubushakashatsi bwerekanye ko umugabo wakebwe aba afite amahirwe angana na 60% yo kutandura mu gihe yakoze imibonano mpuzabitsina. Kuri ubu iyi serivisi iri gutangirwa ubuntu aho bayikora.