Categorized | Ubuvuzi

Rwanda : Benshi mu bagabo basiramuwe bakunda ko bajya bapfukwa n’abagore gusa-Mukangamije

Benshi mu bagabo basiramuweUmuforomokazi Mukangamije Hamida wo mu kigo nderabuzima cya polisi kiri i Gishari mu karere ka Rwamagana ho mu ntara y’Uburasirazuba, avuga ko abagabo bamaze gukebwa bakunda ko ariwe cyangwa undi w’igitsina gore ubapfuka.

Iyo umugabo amaze gukebwa cyangwa gusiramurwa ku gitsina, ntahita akira ahubwo bisaba ko akomeza kugana kwa muganga kugirango bakurikirane barebe uko igisebe yatewe no gukebwa kimeze ndetse babe banabasha kuhasukura ndetse no kongera kuhapfuka bundi bushya.

Mu gihe kiba cyaragenwe ko umugabo wakebwa agomba kuza ku ivuriro kwipfukisha ngo usanga abenshi bahitamo ko bafashwa n’abo badahuje igitsina ni ukuvuga ab’igitsina gore.

Mukangamije avuga ko abagabo benshi nawe bakunze kuba ariwe bagana ariko ngo ntarasobanukirwa neza impamvu bahitamo abagore.

Agira ati: “sinzi impamvu ariko usanga umugabo wese tugomba gupfukira igitsina mu gihe yasiramuwe ahitamo ko arijye umupfuka. Benshi nagiye mbabaza impamvu bambwira ko abagore babapfuka neza kurusha abagabo kuko twe tubakorera twitonze”.

Mukangamije avuga ko nta buryo budasanzwe ajya akoresha kurusha ubw’abagabo bakoresha kuko ngo tekiniki zikoresha mu buvuzi hose ari zimwe.

Mu gihe hari abatekereza ko gupfuka umugabo wakebwe bishobora gutera isoni umugore ubikora, Mukangamije we avuga ko nta soni bimutera na nke kuko ngo ari ko kazi yiyemeje.

Hari ubwo kenshi Mukangamije ajya asaba abagabo ko bataza kwipfukisha iwe bitewe n’uko ababona ariko bakanga bagahitamo kuza iwe.

Agira ati: “hari ubwo aba ari nk’umupapa wubatse cyangwa umugabo ukuze, nkareba ukuntu njya kumupfuka kandi ndi umukobwa nkamubwira kumushakira umugabo akabyanga ngo nijye ashaka akambwira ko mbifitiye uburenganzira nka muganga”

Uyu muforomokazi avuga ko hari ubwo aba atakoze hakoze abagabo gusa, abagabo baje kwipfukisha aho basiramuwe bagahitamo gutaha kugeza habonetse umugore wo kubapfuka.

Mukangamije avuga ko abantu banga gupfukwa n’abagore ari abihayimana baba bavuga ko basezeranye kudashaka abagore bityo ngo no kuba umugore yababonera igitsina babifata nk’ikibazo

Avuga ko nyuma yo guhabwa amahugurwa n’umuryango utegamiye kuri leta JHPIEGO ufasha leta mu buzima, yiteguye nawe kujya asiramura abagabo nubwo ari umuforokazi, kuko ngo yabonye ko bitagoye kandi akazaba amaze kubihererwa ubushobozi.

Mu busanzwe abagomba gukeba ni abaganga (abadogiteri) ariko ngo n’abaforomo (kazi) bazajya babikora mu gihe babiherewe amahugurwa.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising