Categorized | Ubuvuzi

Rwanda : Gasarabwayi-Biyubakiye ivuriro mu rwego rwo kwita ku buzima bw’abaturage

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gasarabwayi,umurenge wa Musaza ho mu karere ka Kirehe aratangaza ko kuri ubu abaturage batuye mu kagari abereye umuyobozi biyubakiye ivuriri bazajya bivurizaho.

Nkuko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gasarabwayi Vincent de Paul abitangaza ngo akagari abereye umuyobozi bamaze kwiyubakira ivuriro (Poste de Santé) rifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 6 akaba avuga ko ibi babigezeho ari uko bakanguriye abaturage ibyiza byo kugira aho bivuriza habegereye, akomeza avuga ko ubu icyo Babura ari abavuzi hamwe n’imiti akaba avuga ko bafatanije n’akarere mu minsi mike iri vuriro rizaba ritangiye gukora.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa akaba akomeza avuga ko ibi babigezeho mu murenge wa Musaza kubera imyumvire y’abaturage imeze neza, aka kagari ka Gasarabwayi ni ko kabaye aka mbere mu mihigo mu murenge wa Musaza ugizwe n’utugari 5.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising