Categorized | Ubuvuzi

Rwanda | Huye: Kwitabira gutanga amafaranga ya mituweri biracyari hasi

Byari biteganyijwe ko abari basanzwe mu bwishingizi bwo kwivuza bwa Mituweri bazageza ku itariki ya 31 Nyakanga bataratanga amafaranga y’ubwo bwishingizi, bazafatwa nk’abatarigeze babubamo ku buryo nibatanga ayo mafaranga nyuma bazategereza ukwezi kugira ngo batangire kwivuza. Ibi ariko ntibyabujije ko kugeza n’uyu munsi abaturage bo mu Karere ka Huye bamaze gutanga aya mafaranga bakiri bakeya.

Françoise Mukabugabo ushinzwe ubwishingizi bwa Mituweri mu Karere ka Huye, avuga ko kugeza kuri iriya tariki ntarengwa ya 31/7/2012 abaturage bo mu Karere ka Huye bari baramaze gutanga amafaranga ya mituweri bari bakiri bakeya cyane.

Icyakora mu minsi ya nyuma y’ukwezi kwa Nyakanga, abantu bayatanze ari benshi. Ibyo ariko ntibibujije ko kugeza tariki ya 6 Kanama, ubwitabire bw’abaturage bo mu Karere ka Huye bwa Mituweri bukiri kuri 14%.

Ese kudatanga amafaranga byaba biterwa no gutegereza ibyiciro by’ubudehe abaturage bazashyirwamo, dore ko kugeza uyu munsi bitaremezwa? Niwemugeni Christine, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Huye, ati “n’ubwo amalisiti ataremezwa, twe hano mu Karere ka Huye twarangije gukora amalisiti agaragaza abaturage n’ibyiciro barimo. Nta muturage rero utazi icyiciro arimo, ku buryo tutavuga ko kuba ibyiciro by’ubudehe bitaremezwa ari yo mpamvu y’ubwitabire bukeya muri Mituweri”.

Bitewe n’ubukererwe mu kwemeza ibyiciro by’ubudehe, abari basanzwe muri Mituweri bongereweho ukwezi ko kuba bivuriza ku zo bari basanganywe. Twizere ko uku kwezi kwa Kanama kuzarangira abari batarabona aya mafaranga bayatanze kugira ngo bitazaba ngombwa ko bongera gutangira bundi bushya kandi hari igihe hagati aho barwara maze kwivuza bikabagora.

 

 

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising