Categorized | Ubuvuzi

Rwanda : Ibyiciro by’ubudehe biracyari imbogamizi mu gutanga imisanzu ya mitiweli

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ntakirutimana Zephyrin atangaza ko ibyiciro by’’ubudehe bitanoze bituma abaturage badatanga imisanzu ya mitiweli ku gihe kugira ngo babashe kwivuza.

Ibi Ntakirutimana yabigarutseho mu gikorwa cyo gufungura inama y’ubuzima yateranye kuri uyu wa 08/08/2012.

Ibyiciro by’ubudehe biracyari imbogamizi mu gutanga imisanzu ya mitiweli

Uyu muyobozi yasabye inzego z’ibanze kongera imbaraga mu kunoza ibyiciro by’ubudehe kuko bikigaragamo ikibazo. Abitabiriye inama bihaye iminsi itatu yo kuba icyo kibazo cyakemutse.

Ku bijyanye n’ubwitabire bwa mitiweli mu mwaka wa 2012-2013, akarere kageze ku gipimo cya 15.39 ku ijana. Umurenge wa Ruli uza ku mwanya wa mbere na 43 % kuko abaturage bumva akamaro ka mitiweli; nk’uko bishimangirwa n’umukozi ushinzwe imibereho myiza muri uwo murenge.

Abaturage benshi bamaze kwitabira ubwisungane mu kwivuza magirirane ni abishyuriwe n’imiryango itandukanye ikorera mu karere, ariko ngo abaturage bose bemerewe kuvurwa uku kwezi kose kwa munani n’ubwo bataratanga amafaranga ya mitiweli.

Gahunda y’ibimina yatangijwe mu karere muri uyu mwaka wa 2012 ifite imbogamizi zirimo kwishyura amafaranga y’abanyamuryango kuri banki cyangwa SACCO kandi n’amabanki nta korohereza  abacungamari b’ibimina.

Muri iyo nama, amavuriro afite imyenda ya farumasi y’akarere yibukijwe ko agomba kwishyura vuba kugira ngo iyo myenda itazabangamira imirimo y’ubuvuzi mu karere. Ibigo nderabuzima bifite umwenda ungana na miliyoni 40.

 

 

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising