Categorized | Ubuvuzi

Rwanda | Kamonyi: Abamaze kwishyura ubwisungane baracyari bake

Kamonyi: Abamaze kwishyura ubwisungane baracyari bake

Abagera kuri 19,7% by’abateganywa kwitabira ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé), ni bo bonyine bamaze kwishyura umusanzu. Bamwe mu batarishyura bavuga ko bahuye n’imbogamizi  zo  kubonera  amafaranga y’imiryango ya bo ingunga imwe, abandi bakavuga ko bitiranyije umwaka usanzwe n’uw’ingengo y’imari.

Mu gihe gutanga  umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza w’umwaka wa 2012-2013, byatangiranye n’itariki ya 1/7/2012, benshi mu batuye akarere ka Kamonyi ntibarishyura uwo musanzu. Abo batarishyura bakaba batangaza ko bazi neza ko igihe cyo kwishyura imisanzu mishya cyageze ariko ko batabyiteguye.

Nzabimana utuye akagari ka Muganza , umurenge wa Runda, atangaza ko kuba atarariha uwo musanzu, abiterwa nuko abagize umuryango we ari benshi , akaba atabasha kubonera rimwe  amafaranga yo kurihira abana be 5 n’umugore we.

Nsanzimana ukora akazi k’ubufundi, avuga ko mu mwaka ushize bari boroherejwe uburyo bwo kuriha kuko umuntu yashoboraga kuyatanga mu byiciro, ati ”ariko ubu ngo ntibyemewe”. Arifuza ko ubuyobozi bwakongera bukaborohereza uburyo bwo kwishyura, kuko na bo iyo nta mitiweli z’abana ba bo bafite baba bahangayitse.

Hari n’abandi baturage bavuga ko bibeshye ku gihe umusanzu w’umwaka ushize wagombaga kurangirira cyane cyane abari bishyuye batinze. Uwitwa Kankindi ati” sinibaza ukuntu mituweli ihise irangira kandi narayishyuye mu kwezi kwa gatatu”.

Umukozi ushinzwe Ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Kamonyi, Dukunde Marie Grace, atangaza ko mu baturage bagera ku bihumbi Magana atatu n’umwe na magana inani mirongo itanu na bane (301854) bateganywa kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ibihumbi 59 na Magana atatu mirongo itandatu n’umwe (59361), bangana na 19,7% ari bo bonyine bamaze kwishyura ubwo bwisungane.

Dukunde avuga ko kuba umubare w’abatanze umusanzu ukiri muke ari uko kuri ubu, abaturage bakivurirwa ku musanzu w’umwaka ushize, icyo gihe bongerewe kikaba kizarangirana n’uku kwezi kwa Kanama.

Ku bufatanye bw’abajyanama  b’ubuzima n’abayobozi b’inzego z’ibanze, harakorwa ubukangurambaga ku baturage ngo bibumbire mu bimina, baguze amafaranga  mu makoperative yo kubitsa no kuguriza “SACCO”, bazayishyure nyuma.

Uyu mukozi kandi avuga ko ku baturage badafite ubushobozi bwo kwishyurira rimwe, iyo babisabye ubuyobozi bwa Mituweli bubemerera kwishyura mu byiciro.

Muri aka karere ka Kamonyi habarurirwa abakene bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, bazafashwa na Leta kuriha ubwisungane bagera ku 97755. Abo na bo bakaba batarishyurirwa ubwisungane ariko bo bakaba batazigera bahagarara kuvurwa.

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising