Kuri uyu wa16/08/2012 abajyanama b’ubuzima bo mu mirenge ya Kirehe,Gatore na Kigina ho mu karere ka Kirehe, bahawe inkweto zo mu bwoko bwa bote n’ikigo Rwanda Development Organization(RDO) mu rwego rwo kubafasha gukomeza kurwanya malariya n’izindi ndwara kugira ngo bareke kuba batinya icyondo cyangwa se ikigunda mu gihe bari muri aka kazi.
Byukusenge Grace ni umukozi mu kigo Rwanda Development Organization (RDO) ,ashinzwe umushinga wo kurwanya malariya avuga ko baje kuganira n’abajyanama b’ubuzima mu rwego rwo kuganira ku buryo bakomeza kurushaho kurwanya malariya mu ngo no kubashyikiriza bote zo kubafasha kurwanya icyondo,kutikanga ikigunda no kwirinda amabuye bashobora guhura nayo mu gihe baba barwanya malariya mu ngo iwabo, akaba avuga ko izi bote zizajya zibafasha mu mirimo yabo y’ubujyanama mu giturage.
Jacqueline Murekatete ni umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko abajyanama b’ubuzima babafasha mu bikorwa byinshi bitandukanye bijyanye n’ubuzima bw’abaturage akaba avuga ko bote bahawe zizajya zibafasha ahantu haba hatameze neza haba mu gihe cy’imvura cyangwa se ikindi gihe ibi bigatuma bakora akazi ko kwita ku buzima bw’abaturage mu buryo bwiza.
Buregeya Céléstin ni umujyanama utuye mu mudugudu wa Mugeruko mu kagari ka Curazo ho mu murenge wa Kirehe avuga ko izi bote bazibonye bari bazikeneye kubera ko usanga ahantu batuye mu midugudu hari igihe iyo imvura yaguye bahuraga n’icyondo cyinshi kuri ubu akaba avuga ko batazongera guhura n’ikibazo nk’iki kuko babahaye bote.
Abajyanama b’ubuzima bafasha mu bikorwa bitandukanye byo kwita ku buzima bw’abaturage mu ngo aho bakangurira abaturage kuboneza urubyaro banibutsa ababyeyi kujya kwipimisha kwa muganga mu gihe batwite.
