Categorized | Inama

Rwanda : Kumara igihe kinini hanze y’inzu ngo byagabanya kurwara indwara z’amaso ku bana

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Le fugaro, ngo abana bamara igihe kinini batari munzu cyangwa ahandi hantu hafunze bibaha amahirwe yo kugabanya indwara z’amaso zirimo izituma batareba kure (Myopie) kurusha abana bahora bakingiranye munzu.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy’ubwongereza bwerekanye ko nko mubufaransa ngo hagati ya 25 na 30 % by’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 24 rurwara indwara z’amaso naho 40% by’abaturage batuye icyo gihugu bakaba barwaye amaso ariko abana bagize amahirwe yo kuba hanze aho bahura n’urumuri rusanzwe ruturuka ku kirere (Lumière Naturelle) bo batarwara izo ndwara kimwe n’abarererwa mu mazu. 

Kumara igihe kinini hanze y’inzu ngo byagabanya kurwara indwara z’amaso ku bana

Umuganga witwa Dr Jeremy Guggenheim hamwe n’itsinda bakorana ngo banakoze ubushakashatsi ku bana 7000 abahungu n’abakobwa bafite hagati y’imyaka 7 na 15 mu gihugu cy’Ubwongereza, aho ababyeyi babo batangaga amakuru ku gihe abana babo bamaze hanze igihe bari hagati y’imyaka 8 n’9, imyaka ngo abana bakunze kurwariramo amaso, maze ngo ubushakashatsi bugaragaza ko abana bamaze byibura amasaha 3 kumunsi bari hanze batarwaye amaso nk’abamaraga igihe gito hanze

Uretse ukutabona urumuri rw’umwimerere ruhagije, ibindi bishyirwa mu majwi nubwo bushakashatsi kuba bitera indwara z’amaso ni nko kureba amateleviziyo cyane ku bana, kwigira ahantu hatari urumuri no gusoma biyegereje ibyo basoma cyane bakiri bato ariko ngo izo ndwara zishobora no kuba uruhererekane (hereditaire).

   

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising