Categorized | Indwara

Rwanda : Kwipimisha ku bushake bigaragaza intambwe imaze guterwa mu kumenya ububi bwa Sida

Kwipimisha ku bushake bigaragaza intambwe imaze guterwa mu kumenya ububi bwa Sida

Ni byiza kwipimisha Virusi itera Sida ngo umenye uko uhagaze, ubonereho gufata ingamba z’uko wakwifata  mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Sida n’ingaruka zayo. Bamwe mu bitabiriye gahunda yo kwipimisha ku bushake bavuga ko, iyo bamenye uko bahagaze bibafasha gutegura ejo hazaza.

tariki 17/8/2012, Ikigo Nderabuzima cya Remera Rukoma, giherereye mu karere ka Kamonyi, cyerekeje serivisi  zo gupima Virusi itera Sida ku bushake  ku kibuga cya Paruwasi ya Remera; bahakirira abaturage bakeneye iyo serivisi.

Nyuma yo kubasobanurira uko Sida yandura n’ingaruka igira ku uyirwaye no ku muryango nyarwanda muri rusange, abakozi b’Ikigo Nderabuzima batangiye gupima abari bitabiriye iyo gahunda.

Nzanzimana Pierre w’imyaka 28, uvuga ko ari ku nshuro ya Kabiri aje kwipimisha Virusi itera Sida, atangaza ko gahunda yo kuza gupimira mu mudugudu yatumye abantu batinyuka . Ati “iyo wagiraga ubute bwo kujya ku kigo Nderabuzima, ubafatirana baje mu mudugudu ukipimisha. Kandi nta n’isoni bitera kuko uba ubona n’abandi babikora”.

Naho  Nyirandinkabandi Euphrasie , umupfakazi w’imyaka 46, avuga ko ari inshuro ya kane yipimishije; ahamya ko kwitabira gahunda yo kwipimisha  bituma umuntu amenya uko ahagaze, bityo akamenya uko yakwitwara aramutse asanze yaranduye.

Ukuriye Ikigo Nderabuzima cya Remera Rukoma, Nyiranzanywayimana Speciose, atangaza ko gahunda yo kupima virusi itera Sida ikorerwa ku Kigo Nderabuzima buri munsi, ariko ko bajya bagira na gahunda yo kumanuka mu midugudu gupimirayo.

Umubare munini w’abakunze kwitabira iyo gahunda ngo wiganjemo abagore n’urubyiruko. Speciose akomeza avuga ko umubare w’abanduye uri hasi kuko nko mu bantu 200 bapima basangamo nka 3 banduye. Ngo mu butumwa babaha, babakangurira n’uburyo bwo kwirinda kwandura.

  

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising