Konsa umwana akivuka kugeza ku mezi 6 nta kindi umuhanye ni byiza kuko bimufasha mu mikurire y’ubuzima bwe. Nyuma y’amezi atandatu umwana ahabwa imfashabere nayo imvunganira cyane.
Mu mfashanyigisho yayo, Ministeri y’ubuzima yerekana ko ku birebana no kwita kubana,ababyeyi bagomba kwita ku mirire yabo kuko bituma imiryango ihorana ubuzima bwiza n’umunezero ndetse ikongeraho ko iterambere ry’imiryango nyaryo rishingiye ku buzima bwiza bw’abana kuko ari inkomoko y’imiryango n’abaturage b’igihugu. Ni muri urwo rwego umwana agomba kwitabwaho guhera akiri mu nda ya nyina,avutse kugeza akuze kugira ngo azabashe kugira iterambere mu nzego zosse z’ubuzima bwe. Umwana yafatwa neza ate?
Ubuzima bw’umwana nk’uko Minisiteri y’ubuzima ibivuga bugomba kwitabwaho by’umwihariko mu minsi 1000 y’ubuzima bwe:ni ukuvuga amezi 9 amara mu nda ya nyina akimutwite,kongeraho imyaka 2 “amezi 24” avutse.
Kuki umubyeyi utwite agomba kurya indyo yuzuye
Indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri,ibirinda indwara ndetse n’ibitera imbaraga. Mu gihe umwana akiri mu nda ya nyina,umubyeyi agomba gufata indyo yuzuye.
Mu gihe Umwana akiri mu nda ya nyina: Iyo umubyeyi atwite aba agomba kurya indyo yuzuye kandi ihagije kugira ngo abone intungamubiri zimuhagije we n’umwana atwite. Ibi bituma umwana avuka ashyitse,afite ibiro bihagije kandi afite ubuzima bwiza,bityo akabasha gukura neza mu gihagararo no mu bwenge. Bituma kandi umubyeyi agira imbaraga igihe atwite,mu kubyara ndetse no mu gihe cyo konsa.
Nyuma yo kuvuka kugera ku myaka 2,umwana agomba konka gusa mu gihe cy’amezi 6 nta kindi ahawe;habe n’amazi. Kuva ku mezi 6 atangira kugaburirwa imfashabere. Imfashabere igizwe n’indyo yuzuye kandi ihagije. Mu gutegura indyo yuzuye ugomba kujya usimburanya ibiribwa mu igaburo umuha kugira ngo abone intungamubiri zitandukanye ziva muri ibyo biribwa. Ukomeza kugaburira umwana imfashabere kugeza nibura yujuje imyaka 2 kuko ariho ubuzima bwe buba bukeneye kwitabwaho by’umwihariko kandi niyo ntangiriro y’ubuzima bwiza. Umwana witaweho muri icyo gihe akura neza,mu biro,igihagararo no mu bwenge ,agaragaza imirire myiza n’ubuzima bwiza. Umwana nk’uyu akurana imbaraga bityo akabasha kwiga,akaziteza imbere ndetse agateza imbere n’igihugu muri rusange.
Konsa umwana gusa mu mezi 6 abanza akivuka
Ku birebana no konsa umwana,Minisiteri y’ubuzima ivuga ko umwana agomba konswa mu mezi 6 ya mbere akivuka nta kindi ahwe kabone n’iyo yaba ari amazi. Yongeraho ko n’ubwo umubyeyi yaba abana na Virusi itera Sida ,umubyeyi agomba konsa umwana we gusa nta kindi amuhaye kani akamwonsa inshuro nyinshi kuva akivuka kugeza ku meezi 6. Ni byiza kandi ku mubyeyi nk’uyu kugana ikigo nderabuzima kikamuha inama ndetse n’imiti agomba gufata we n’umwana we kugira ngo atanduzwa Virusi itera SIDA. Mu nkuru y’ubutaha tuzarebera hamwe imfashabere umubyeyi yaha umwana we nyuma y’amezi 6 ngo arusheho gukura neza ndetse n’uburyo yayitegura n’ibikenerwa ngo imirire y’umwana ibe itunganye. Tuzanongeraho kandi uburyo wasuzuma imirire y’umwana ngo urebe ko ari myiza.

