Categorized | Inama

Rwanda | Muhanga: Abajyanama b’ubuzima bita ku burwayi bw’igituntu kurusha izindi ndwara

Abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Muhanga baratangaza ko bahangayikishwa n’indwara y’igituntu kurusha izindi ndwara kuko ari indawara yandura vuba kandi byihuse.

Aba bajyanama bavuga ko iyi ndwara ihangayikisha abantu batari bake mu midugudu kuburyo buri muturage ubonye ufite ibimenyetso ahita atabaza umujyanama w’ubuzima.

Bavuga ko kubera ubucucike bw’abaturage mu mijyi ndetse no mu midugudu, bushobora gutuma indwara y’igituntu ikwirakwira mu baturage ku buryo bworosheye.

Umuturage witwa Muja Dorothea wo mu mujyi wa Muhanga, ati: “usanga tugira impungenge ko abana aribo bashobora kwandura no gukwirakwiza izo ndwara zandura kuko nibo baba biruka impande zose kandi ntibashobora no kumenya ibimenyetso by’icyorezo ngo babe bakirinda”.

Umujyanama w’ubuzima Christine Mukamusoni,umujyanama mu mudugudu wa Kagitarama, akagari ka Gitarama mu murenge wa Nyamabuye avuga ko bashishikariza abaturage bose ko bajya bakurikirana bakamenya abantu bagaragaza indwara zandura nk’igituntu kugirango babashe kubakurirana.

Mukamusoni ati: “umuntu tubonye amaze igihe akororo, twe abajyanama tumwijyanira ku kigo nderabuzima kugirango tumenye niba mubyukuri ataranduye igituntu kugirango tumukurikirane kandi turebe niba ntabandi yaba yaranduje”.

Igituntu ni indwara iterwa  n’agakoko kitwa “tubercle bacilli”.  Abatari bake baba bagafite bakagendana kakagenda gakura nyuma umuntu akazahazwa n’igituntu.

Igituntu gikunze kwibasira imyanya y’ubuhumekero ndetse kikagera no mu bindi bice by’umubiri kuko gatwarwa mu mubiri nítembera ry’amaraso

Ako gakoko kaboneka no mu mwuka, niyo mpamvu abajyanama basaba abaturage baba bakirwaye ko bajya bakorora bitonze igihe bari mu bandi kuko cyandura binyuze mu mwuka.

Abajyanama b’ubuzima bakaba bari guhabwa amahugurwa na Minisiteri y’ubuzima kugirango bajye bafasha abaturage batuye kure y’ibigo nderabuzima, mu buvuzi bw’ibanze nko kubapima n’ibindi byoroheje.

 

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising