Categorized | Inama

Rwanda | Ngororero: Hari abaturage bataramenya ibyiza byo kuryama munzitiramibu

Minisiteri y’ubuzima y’u Rwanda hamwe n’abafatanyabikorwa bayo mu rwego rw’ubuzima ntibahwema guhakngurira abantu bose kuryama munzitiramibu kugirango birinde indwara ya malariya iterwa n’umubu urindwa nizo nzitiramibu, ariko haracyari abinangira ntibazikoreshe nubwo baba bazihawe kubuntu.

Ngororero Hari abaturage Zimwe mumpamvu abadakoresha inzitiramibu bitwaza ngo ni ubushyuhe zitera, abandi ngo zibatera kurwara uduheri no kwishimagura ku mubiri ndetse nizindi mpamvu abaganga n’abandi bagira uruhare mu by’ubuzima badahwema gusobanurira abaturage impamvu zabyo n’ingaruka byabagiraho igihe bataryamye munzitiramibu.

Niyonteze venuste ufite imyaka 34 avuga ko atararyama mu nzitiramibu, ariko impamvu ye ikaba ngo ari uko atajya arwara mu buzima bwe. Kubera iyo mpamvu ngo nta nzitiramibu yagera munzu ye kuko imubangamira. Uretse uyu mugabo, hari n’abandi usanga batubahiriza kuryama mu nzitiramibu cyane cyane abanyeshuli mugihe cy’amasomo, aho hari abavuga ko mumazu bacumbikirwamo ntazirangwamo kandi kuyitwarira nabyo bikaba bikora bake. Ikindi ngo ni uko mubigo by’amashuli badashyira igitsure mu gusaba abanyeshuli kwizanira inzitiramibu.

Rwanda | Hari abazishyingura munzu ntibazikoreshe

Hari abazishyingura munzu ntibazikoreshe

Nkuko abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Ngororero baherutse kubitangaza ubwo bari mu mahugurwa yaberaga ahitwa i Kabgayi, ngo kudakoresha inzitiramibu ni kimwe mumpamvu zituma hakigaragara malariya nyinshi ku bigonderabuzima byo muri ako karere. Ngo abaturage baramutse bikuyemo imyumvire itari myiza bafite kunzitiramibu maze bakazikoresha uko bikwiye byafasha mu guhashya iyo ndwara.

Abajyanama b’ubuzima bafite munshingano zabo gukangurira abaturage kuryama munzitiramibu bakaba bifuza ko ababifitemo ubumenyi bwisumbuye bazajya basobanurira abaturage ibirebana n’impamvu bitwaza banga kuzikoresha doreko hari n’abazihabwa bakazibika, ndetse bakanafashwa kumvisha buri wese ko ntamuntu ukingiye kuburyo atarwara indwara ya malariya igihe cyose yandujwe n’umubu uyitera.

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising