
Inzu y’urubyiruko ya Karago yakemuye byinshi mu bibazo urubyiruko rwari rufite,ariko haracyabura uwabafasha mu gutanga serivise ku bakeneye kwipimisha ndetse n’inama ku buzima bw’imyororokere
Inzu y’urubyiruko ya Karago iherereye mu murenge wa Karago mu karere ka Nyabihu. Ikaba yarashyizweho mu rwego rwo gukemura ibibazo bitandukanye urubyiruko rw’akarere ka Nyabihu rwagiraga. Muri byo harimo ,nko kugira aho rwidagadurira,aho rukorera amanama atandukanye,aho rwigira iby’umuco n’imyifatire,aho rukinira imikino imwe n’imwe ndetse n’aho rwigira ubumenyi ngiro kugira ngo rugumye gutyaza ubwenge ku birebana n’ubumenyi ngiro bityo rwiteze imbere rwihangira imirimo.
Nk’uko twabitangarijwe na Murwanashyaka Bosco ushinzwe urubyiruko n’umuco mu karere ka Nyabihu,inzu y’urubyiruko irimo ahazajya hakorerwa ibintu 3 by’ingenzi urubyiruko rw’akarere ka Nyabihu rwakeneraga. Igice cya mbere gikorerwamo amahugurwa, imyidagaduro ndetse n’amanama,igice cya kabiri kikaba kirimo ahigirwa imyuga ndetse n’ibijyanye n’ubumenyi ngiro ku rubyiruko. Igice cya 3 kikaba kirimo ahari ibibuga bikorerwaho imikino itandukanye,ibyo byose bikaba ari ibisubizo by’ibibazo urubyiruko rwakundaga kugaragaza.

Nubwo hari byinshi inzu y’urubyiruko yakemuye,urubyiruko rukeneye uzajya urufasha kumenya uko ruhagaze rukanagirwa inama ku ngamba rwafata
Nubwo iyi nzu yatangiye gukoreshwa n’urubyiruko,cyane cyane mu gihe cy’ibiruhuko,haracyari ikibazo cy’aho urubyiruko rwajya rusuzumirwa Virusi itera SIDA ndetse rukanagirwa inama ku bijyanye n’uko rwakwitwara nyuma y’ibisubizo bitandukanye rwaba ruhawe ku buzima bwarwo nk’uko Murwanashyaka yabidutangarije.
Ni muri urwo rwego Minisiteri y’urubyiruko yasabwe ko yafasha akarere ka Nyabihu kubona VCT cyangwa ibijyanye n’aho urubyiruko rwakwipimishiriza. Nyuma y’icyo gikorwa kandi rukajya ruhabwa inama ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Minisiteri y’urubyiruko ikaba yarabasabye kuba bakorana n’ibigo nderabuzima biri hafi mu rwego rwo gukemura iki kibazo. Inzu y’urubyiruko y’akarere ka Nyabihu,ikaba yaratashwe mu mwaka w’imihigo wa 2011-2012. Kugeza ubu ikaba ikorerwamo ibikorwa bitandukanye nko kwiga,imyidagaduro,ibijyanye n’umuco n’ibindi.