Categorized | Isuku

Rwanda | Nyabutaka: Abacuruzi b’urwagwa bakoresha imiheha kugira ngo babone abakiriya

Abacuruzi  b’inzoga bo mu gasentere ka Nyabutaka ho mu karere ka Gakenke  batangaza ko badashobora kubona abakiriya banywa inzoga bapima badakoresheje imiheha n’abakiriya babo bakabasha gusangirira ku muheha.
Nyabutaka  Abacuruzi b’urwagwa bakoresha imiheha kugira ngo babone abakiriyaUmwe mu bacuruzi b’urwagwa o ku gasentere ka Nyabutaka wahisemo ko amazina ye tuyagira ibanga  yagize ati: “ muri aka gasentere ntabwo wabona umukiriya n’umwe utamuhaye umuheha. Kunywesha umuheha ni umuco w’abantu banywera hano.”

Mu masaha ya saa munani, abagabo batandatu bicaye mu kabari baranywa mu macupa banywesha imiheha. Mbabajije niba gusangira ku  muheha hari ikibazo biteye, bose bambwiye ko gusangirira ku  muheha ari umuco nyarwanda udashobora gucika.

Umugabo wo mu kigero cy’imyaka 50 witwa Kabalisa avuga ko gusangirira ku muheha bituma abantu basabana kandi bigaterwa n’amikoro makeya bafite kuko utabasha kubona amafaranga yo kugura amacupa atatu mu gihe iyo musangira icupa rimwe umuntu wese asomaho akumva aranyuzwe.

Abo bagabo basobanura ko kunywesha ikirahuri cyangwa igikombe inzoga bituma bagotomera bikabagiraho ingaruka zo guhita basinda nyamara iyo banywesha umuheha bakurura buhoro inzoga ntihite ibakwira mu mubiri ngo batangire kwandika umunani.

Nubwo bazi ko gusangirira ku muheha bishobora kubatera kwandura indwara bashimangira ko ababyeyi babo nta kibazo bagize kuva kera akaba ari yo mpamvu nta mpungenge bibateye.

Gahunda yo guca gusangirira mu muheha yatangijwe na Minisiteri y’ubuzima mu rwego rwo kurwanya indwara zandurira mu gusangira.

   

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising