Categorized | Ubuvuzi

Rwanda | Nyamasheke: Inzego zose zirasabwa gushyira imbaraga mu kongera ubwitabire mu bwisungane mukwivuza ( MUSA).

Umucungamutungo w’ishami ry’ubwisungane mu kwivuza rya Kamonyi rikorera ku kigo nderabuzima cya Kamonyi arasaba inzego zitandukanye gushyira ingufu mu gushishikariza abaturage kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (MUSA).

Uwamaliya Valentine, umucungamutungo w’ishami ry’ubwisungane mu kwivuza rya Kamonyi, atangaza ko kugeza ubu abaturage bamaze gutanga umusanzu basabwa ndetse n’abo umurenge sacco wemereye kuguriza n’ubwo amafaranga ataragera kuri konti y’iri shami bangana na 67%.

Arasaba abaturage kwihutira gutanga umusanzu wabo mu gihe bakiri muri uku kwezi kwa munani bemerewe kwivuzamo, ngo kuko kuva tariki ya 01/09/2012 umuturage utarishyura umusanzu we atazaba akemerewe kwivuza.

Uwamaliya kandi asaba abaturage bamaze gutanga umusanzu wabo kwihutira kuzurisha udukarita two kwivurizaho kugira ngo bagire uburenganzira bwo kwivuriza aho baba bari hose mu Rwanda, ngo kuko bafatiwe n’indwara ahandi badafite udukarita twabo bafatwa nk’abataratanga umusanzu bityo ntibahabwe serivisi begenerwa.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising