Categorized | Inama

Rwanda : Umuhondo w’igi ngo ni intandaro y’indwara zifata imiyoboro y’amaraso

Abashakashatsi b’abanya Canada bagaragaje ko mumuhondo wigi habamo ibinure bishobora kwangiza imiyoboro y’amaraso kimwe n’imyotsi ituruka kw’itabi.

Nubwo umuhondo w’igi ngo ugira intungamubiri zikomeye zitunga umubiri w’umuntu nk’izitwa oméga-3, vitamine zitandukanye hamwe n’ikitwa antioxydants, ngo ni nintandaro y’indwara zishobora gufunga cyangwa kuzibya imiyoboro y’amaraso igihe umuntu yafata igipimo kinini cy’amagi.

Umuhondo w’igi ngo ni intandaroDr David Spence hamwe n’ikipe y’abaganga bakoranye ubu bushakashatsi bo muri kaminuza ya Western Ontario  yo muri Canada bemeza ko guhera kumyaka 40 y’amavuko aribwo hatangira kwiyongera ikorwa ry’utunyangingo bise Plaques ari natwo dutera uko gufunga inzira y’amaraso. Ibi byago ngo bikaba ari byinshi kubantu bafataga umuhondo w’igi ku mafunguro yabo byibura inshuro 3 mucyumweru.

Bimwe mubintu ngo bishobora kugabanya ubwo bwandu kubafata amagi menshi ngo ni ugukora imirimo y’amaboko cyane (travail physique). Bimwe mubihugu byateye imbere byatangiye gutanga amabwiriza ajyanye no gufata umuhondo w’igi. Nko mubufaransa ngo abarwayi bafite ibibazo birebana n’umutima basabwa kutarenza amagi 2 mucyumweru, kuko ngo basabwa kutarenza garama 300 za cholesterol mugihe umuhondo w’igi rimwe uba wifitemo izigera kuri 200.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising