Igicuri ni indwara idakira iterwa n’impamvu zitandukanye igatangira umwana akiri muto ikagenda yigaragaza uko akura mu bimenyetso bitandukanye ariko bamwe munzobere z’indwara zo mu mutwe bavugako hari ibintu bimwe bishobora gutera iyo ndwara.
Iyo ndwara irangwa n’ibimenyetso nko guta ubwenge mu gihe runaka, ibitekerezo bitihuta cyangwa uyirwaye agahora ashaka kuba afite umuntu afasheho yaba agenda cyangwa se ahagaze yewe ngo niyo yicaye.
Dr Nkubito Valens avuga ko igicuri kiri mu bice bitandukanye, hari iyo bita igicuri kidakabije kirangwa no gucika intege umubiri wose aribyo bituma ugifite ashaka guhora afashe ku muntu umuri hafi; hari kandi n’igicuri bavuga ko gikabije; ni cya kindi gituma umuntu ata ubwenge akagwa atateguje, ugasanga yirya ururimi.
Hari kandi n’igicuri kiva ku bindi bintu bitari ibyo umuntu avukana ibyo ni nk’ibibyimba biza mu mutwe cyangwa mu bwonko, impanuka, gukura kudahagije k’ ubwonko cg umutwe, n’ ibindi.
Yasobanuye ko hari kandi n’ubundi burwayi bugira ibimenyetso byenda gusa n’ iby’igicuri. Izo ni nk’indwara bita indege ndetse no kugira umuriro mwinshi ushobora gutera ibibazo nk’iby’igicuri harimo nko guta ubwenge ndetse no kugwa.
Ubundi buryo bushbora gutera igicuri ni igihe umwana yavutsemo hakoreshejwe ibyuma runaka bishobora gukomeretsa umwana mu gihe ari kuvuka.
Imiti yakoreshejwe n’ umubyeyi utwite ishobora gutera igicuri umwana azabyara.
Inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge birimo n’itabi rinyobwa na nyina cyangwa na se bishobora gutuma umwana uri mu nda azavukana igicuri.
Imirire mibi mu bwana ituma ubwonko budakura bihagije bikazaba byazamuviramo iyo ndwara. Impanuka yakomerekeje ubwonko, uburwayi bumwe na bumwe bufata udutsi tw’ubwonko ntibuvuzwe n’ibindi.
Indwara y’igicuri ntivurwa ngo ikire
Dr Nkubito Valens avuga ko igicuri ari indwara idakira, bivuze ko uwayirwaye agomba kubana nayo akamenya uburyo bwo kubaho neza uko bishoboka. Imiti itangwa akenshi ni iyo kugabanya ibimenyetso byayo cyangwa irinda kugirwa imbata nayo ikaba rimwe na rimwe yatanga agahenge k’uyirwaye no kugabanya ingaruka zayo.
Imwe mu miti batanga ni Phenobarbital, carbomazepine, diazepam n’ indi. Haba ubwo biba ngombwa ko umurwayi abagwa iyo babona icyateye icyo gicuri gishobora gukurwaho ubuzima bukaba bwiza.
Gusa ibi biba gake kuko akenshi impamvu ziba zitazwi bitewe n’uko usanga ngo umubare munini w’abayirwaye ari abayivukanye.
Ubundi buryo bushoboka ni ubwo gufasha umurwayi kwiyakira no kwemera uburwayi bwe, kugira ngo abashe kubana nabwo neza bishoboka.
Dr atanga inama ku miifite abantu bfite iyo ndwara yo kwakira umurwayi no kumuba hafi kuko igihe kimufashe dore ko kimutungura ntawe bari kumwe ashobora kwiruma ururimi, kugwa mu mazi, mu muriro, n’ izindi mpanuka nyinshi.
Akaba ariyo mpamvu umuryango uba usabwa kutohereza umurwayi ahantu kure wenyine, cg ahantu habi, agomba guhorana n’umuntu igihe ari ahantu hatameze neza.
Niba umurwayi afashwe n’igicuri, umuryamisha umuseguye, ukamushyira igitiritiri, igitambaro, cyangwa ikindi kintu mu kanwa kugirango atiruma ururimi cg akikomeretsa mu kanwa.
Umurwayi asobanurirwa icyo imiti izamufasha bityo akaba atagomba kuyihagarika atabiherewe uruhushya na muganga umukurikirana . Agomba kunywa imiti kandi neza; niyo mpamvu umuryango we uba ugomba kumufasha yakwibagirwa bakamwibutsa.
