Categorized | Ubuvuzi

Rwanda | Gakenke: Ikigo nderabuzima cya Cyabingo gikorera mu nyubako zimaze imyaka 100

Ikigo Nderabuzima cya Cyabingo gifite ikibazo cyo gukorera mu nyubako zimaze hafi imyaka 100 zigaragara ko zishaje cyane. Kubera uburyo zishaje, ayo mazu yarikamo ibisimba birimo inzoka zishobora kuba zarya abarwayi kuko rimwe na rimwe zihanuka.

Mukeshimana Jeanne d’Arc, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Cyabingo asobanura ko amazu bakoreramo yubatswe n’umushefu witwa Rwabukamba mu mwaka w’i 1913. Ayo mazu agaragara ko ashaje cyane yubakishije amatafari n’umucanga uvanzemo amase kuko muri icyo gihe hatabagaho sima.

Nubwo bagerageza gukora isuku buri mwaka batera irangi kuri ayo mazu kugira ngo agire isura nziza ariko ibikuta biravungagurika ku buryo ukoraho bikagwa; nk’uko byemezwa na Mukeshimana, Umuyobozi w’icyo kigo.

Yongeraho ko kubera ko amazu asakarishije amategura rimwe na rimwe aratemba abarwayi baharwariye bakanyagirwa n’imvura kandi akanarikamo ibisimba birimo inzoka.

Agira ati: “ Imvura iragwa amategura agatemba maze abarwayi bakanyagirwa. Ikindi, yarikamo inzoka, umuntu akaba yagira risque (ibyago) ko yamugwaho wenda ikaba yanamuruma nubwo tutari twagira icyo kibazo.”

Iki kigo nderabuzima  cyari muri gahunda yo kubakwa mu mihigo y’uyu mwaka  ariko habura amikoro; nk’uko bishimangirwa n’umuyobozi w’akarere, Nzamwita Deogratias.

Yakomeje avuga ko umuryango wa World Vision wabemereye ibikoresho byose bizakenerwa bityo, bakaba bagiye kugisana muri uyu mwaka. Akarere gafatanyije n’Ikigo Nderabuzima cya Cyabingo bigiye gushaka amafaranga makeya yo kwishyura abazakora imirimo ijyanye n’ubwubatsi.

Ikigo Nderabuzima cya Cyabingo giherereye mu Murenge wa Cyabingo, Akarere ka Gakenke  cyatangiye gukorera muri izo nyubako zimaze imyaka 100 mu mwaka w’i 1969.

 

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising