Kuri uyu wa 11/09/2012 abagize njyanama y’akarere ka Kirehe bashinzwe komisiyo y’imibereho myiza, bahuriye mu nama n’abayobozi batandukanye barimo abayobozi b’ibigo nderabuzima bigize aka karere mu rwego rwo kurebera hamwe,impamvu zitera indwara zituruka ku mirire mibi.
Dr Niyonzima sareh, umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe akaba na Perzida wa komisiyo ishinzwe imibereho myiza muri nyjanama y’akarere ka kirehe yavuze impamvu zitera indwara zituruka ku mirire mibi, nk’abashinzwe imibereho myiza mu nama njyanama y’akarere basanze ahanini biterwa n’ubukene mu miryango aho usanga abana bararwaye indwara zituruka ku mirire mibi, bakaba barasanze ari ukubura insimburamashereka, kutita ku bana, kunywa amazi adatetse, uyu muyobozi w’ibitaro bya Kirehe akaba akomeza avuga ko ibi babikoze bahereye ku miryango 20 basuye ituye mu kagari ka Curazo mu murenge wa gatore aho basanze abana 20 bafite ikibazo cy’imirire mibi,bakaba kuri ubu bakurikiranirwa ku kigo nderabuzima cya Kirehe.
Umuyobozi w’ibyo bitaro avuga ko kugira ngo bamenye ikibazo aba bana baba bafite,begereye abana hamwe n’imiryango yabo baraganira basanga bafite ikibazo cy’imirire mibi, mu miryango 20 basuye hagati y’ukweizi kwa gatanu n’ukwa gatandatu uyu mwaka wa 2012 basanze umuryango umwe ariwo ufite inka, naho imiryango 12 kuri 20 yasuwe nta bwiherero bagira.
Abitabiriye iyi nama bakaba bemeza ko ibyo kurya mu karere ka Kirehe bihari bitabuze ahubwo ko ikibazo gihari ari abaturage batamenya guteka indyo yuzuye, umuyobozi w’akarere ka kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Jaqueline avuga ko iyi nama bayikoze mu rwego rwo kuba bafata ingamba zo kurwanya imirire mibi aho yaba igaragara mu karere ka Kirehe.