Ku kirwa cya Mazane mu Murenge wa rweru mu karere ka Bugesera kuwa 6/7/2012 habereye ubukangurambaga ku kwirinda icyorezo cya Sida abaturage banipimisha ku bushake agakoko gatera Sida. Ni igikorwa cyateguwe n’ikigo cy’urubyiruko cya Bugesera ku bufatanye n’inama y’igihugu y’urubyiruko muri ako karere.
Si kenshi cyane abatuye ikirwa cya mazane babona ubukangurambaga nk’ubu ku kwirinda icyorezo cya Sida kubera imiterere y’icyo kirwa gisaba kukigeraho ukoresheje akenshi inzira y’amazi. Ubuyobozi bw’ikigo cy’urubyiruko cya Bugesera ku bufatanye n’inama y’igihugu y’urubyiruko muri ako karere, bwarasuzumye busanga ikirwa nk’iki gikwiye ubukangurambaga kugira ngo nabo birinde Sida nk’uko byemezwa n’umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cya Bugesera Muhirwa Jean Bosco.
Yagize ati “ubu bukangurambaga bugamije kuvana mu bwigunge abatuye Mazane cyane cyane urubyiruko, kugira ngo nabo bajyane n’icyerekezo cy’iterambere bamenya uko bahagaze”.
Si ubukangurambaga ku cyorezo cya Sida bwakozwe gusa kuko hari hanateguwe igikorwa cyo gupima Virusi itera Sida maze kiritabirwa. Abipimishije basanga igokorwa cyo kubaganiriza ku bubi bwa Sida no kubapima virusi itera Sida ari byiza, dore ko bidakunze kuba kuri icyo kirwa.
Nk’uko bisobanurwa na Bavugirije Valens umwe mu bahatuye wumvise ubutumwa akanipimisha agakoko gatera Sida.
Ati “ ndipimishije nsanga ndi muzima none ubu ngiye kwirinda ikintu icyaricyo cyose cyatuma nishora mu busambanyi budakingiye kugeza igihe nzashakira umugore”.
Umuhuzabikorwa w‘inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Bugesera Gahigi Jean Claude yasabye urubyiruko ruyuye Mazane kwibumbira mu makoperative bagafashwa kubonerwa imishinga yabateza imbere.
N’ubwo kuri iki kirwa cya Mazane hari ishami ry’ikigo nderabuzima, nta bujyanama na serivise zo gupima agakoko gatera Sida bihatangirwa, ahubwo ababikeneye bambuka ikiyaga cya Rweru bakajya ku kigo nderabuzima cya Nzagwa, nacyo kiri mu murenge wa Rweru.


