Urwego rw’ubuzima ni kimwe mubyitaweho cyane mu karere ka Ngororero aho hakomeza gukwirakwizwa inyubako n’ibikoresho bitandukanye harimo ibigonderabuzima n’amashami yabyo, amazu y’ababyeyi (Maternites) ndetse n’ibindi.
- Aho farumasi y’akarere ka Ngororero ikorera ubu
Kuri ubu, harimo no kubakwa inzu izaba yubatse kuburyo bwabugenewe ikazimurirwamo farumasi y’akarere kugirango imiti n’ibikoresho byifashishwa kwa muganga bifatwe neza. Ubusanzwe serivisi za farumasi y’akarere zikorera munzu itari yarubakiwe icyo gikorwa ikaba yariyambajwe ngo ibe ikorerwamo iyo mirimo bityo kubaka indi bikaba bizatuma yubakwa bijyanye n’icyo izakoreshwa.
Nubwo imirimo yo kubaka ahazimurirwa iyi farumasi ikiri myinshi nkuko bigaragara, abakoresha iyi farumasi bavuga ko kuyimurira ahantu hubatswe neza bizafasha kuko ngo akenshi ibikoresho byo kwa muganga bigira umwihariko wabyo mu kubyitaho, kandi ukuba bibikwa ahantu habugenewe, bikazagira uruhare runini mu kurinda kwangirika kw’imiti n’ibindi.
Icyakora, ngo ntakibazo gikomeye cyangwa impanuka yigeze igaragara muri iyo farumasi bitewe no kudakorera ahantu habugenewe ariko kwirinda ibyo bibazo hakiri kare bikaba ari ingirakamaro.

