Categorized | Inama

Rwanda | Ngororero: Umurenge wa Sovu ugiye guhagurukira kurwanya bwaki

Abana bagera kuri 210 bo mu murenge wa Sovu ho mu karere ka Ngororero bafite indwara ziterwa n’imirire mibi aho abagera kuri 21 barembye bakaba babrirwa mu murongo utukura naho 189 bakaba bari mu cyiciro gikurikiyeho mu murongo w’umuhondo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Sovu bufatanyije n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’ikigo nderabuzima cyo muri uwo murenge hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakaba barafashe ingamba zo guhashya izo ndwara nkuko babisabwe n’umuyobozi w’akarere. Mungamba zafashwe hakaba harimo gukamira abo bana ndetse no kubatekera ibiryo bifite intungamubiri kandi bakajya babiherwa kukigo nderabuzima nkuko Mutoni Jean de Dieu umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge yabidutangarije.

Rwanda | Bwaki ituma umwana adakura neza mumutwe no kumubiri

Bwaki ituma umwana adakura neza mumutwe no kumubiri

Mutoni avuga ko izo ngamba bazifashe nyuma yo kubona ko hari ababyeyi bahabwa ibyo kugaburira abana barwaye ariko bagera mungo zabo bakabibasangiza n’abandi bityo ntibabashe gukira uko bikwiye. Ikindi kibazo cyagaragaraga muri uwo murenge ni uko abajyanama b’ubuzima batoroherwaga no gushishikariza ababyeyi kujyana abana babo kwa muganga aho babasuzuguraga, ariko kuba bagiye gufatanya n’abayobozi b’utugari n’imidugudu bikaba bizatanga umusaruro nkuko Nzigiyimfura Ismael, umujyanama w’ubuzima mu kagli ka Kagano abivuga.

Musengamana Jean Claude Josue, umuyobozi w’akagali ka Nyabipfura we avuga ko kuba muri ako gace hakigaragara bwaki nyinshi bidaterwa n’ubukene nkuko bamwe babyitwaza kuko aho hantu hera neza ndetse hakaba hari nabantu bitwa ko bifite usanga barwaje bwaki aho kujyana abana kwa muganga bakabajyana mubavuzi gakondo bavuga ko barozwe, ariko bakaba bagiye guhagurukira kurwanya iyo myitwarire.

Ingo zifite abana bafite ibibazo by’imirire mibi zikaba zigiye korozwa amatungo magufi mu rwego rwo kubaha ifumbire ndetse bakanahabwa amatungo mato azwi ku izina rya sumbirigi kuko ngo zororoka kandi zikaba zikungahaye kuntungamubiri. Muri rusanga, akarere ka Ngororero kaza kumwanya wa kabiri mukurwaza bwaki nyuma y’akarere ka Rubavu kaza kumwanya wa mbere, nkuko umuyobozi w’akarere ka Ngororero yabidutangarije.

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising