Categorized | Ubuvuzi

Rwanda | Nyamirama: Abaturage biguriye imbangukiragutabara yo kubajyana kwa muganga

Nyamirama AbaturageAbaturage bo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza biguriye imbangukiragutabara yo kubafasha kujyana abarwayi ba bo kwa muganga. Iyo mbangukiragutabara itabara buri muturage wese uyihamagaye, dore ko hashyizweho umurongo wa telefoni abaturage bahamagaraho igihe hari umuntu ukeneye ko yamugeza kwa muganga.

Mbere yo kugura iyo mbangukiragutabara, benshi mu baturage muri uwo murenge ngo bahekaga abarwayi mu ngobyi babajyanye kwa muganga, bigatuma umurwayi, ahagokerwa yemwe n’abamuhetse. Hari bamwe mu baturage badutangarije ko hari igihe abarwayi bapfiraga mu nzira bitewe n’uko byatwaraga umwanya munini kugeza umurwayi kwa muganga igihe bamuhetse mu ngobyi.

Umuyobozi w’umurenge wa Nyamirama, Bizimana Claude, avuga ko igitekerezo cyo kugura iyo mbangukiragutabara cyaje nyuma yo kubona ko hari abaturage bavunikaga cyane kugira ngo bageze abarwayi babo kwa muganga. Icyo kibazo by’umwihariko ngo cyari icy’abantu batuye kure ahatagera umuhanda wa kaburimbo.

Bizimana akomeza avuga ko abaturage bemeranyijwe kubyaza inyungu amafaranga y’ubudehe leta yari yageneye uwo murenge. Ayo mafaranga ngo yagurijwe abaturage bayakeneye bakayishyura buhorobuhoro n’inyngu zayo, izo inyungu ziza gukoreshwa mu kugura iyo mbangukiragutabara.

Buri muturage uyihamagaye ngo yishyura amafaranga 1500 y’u Rwanda. Ayo mafaranga ngo akoreshwa mu guhemba umushoferi uyitwara no kuyikurikirana kugira ngo igihe yagize ikibazo ijyanwe mu igaraji.

Bamwe mu baturage twaganiriye bavuga ko iyo modoka ibafatiye runini kuko iyo umurwayi afashwe n’indwara bakayiyambaza ibatabara hakiri kare.

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising