Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25/9/2012,Inama mpuzabikorwa y’ubuzima mu karere ka Rulindo yateranye .muri iyi nama hakaba higiwemo ibintu bitandukanye birebana n’ubuzima.
Muri iyi nama yari yahuje abayobozi mu karere, abayobozi b’imirenge, abayobozi b’ibigo nderabuzima ndetse n’abaganga mu nzego zitandukanye mu karere ka Rulindo.
Ikaba yigaga ku bintu bitandukanye birimo,kureba uko ubuzima buhagaze mu karere,kureba uko ubwitabire muri mutueli buhagaze,isuku,no kurebera hamwe imikorere ya za centre de santé ndetse n’ibitaro byo mu karere ka Rulindo.
Abitabiriye iyi nama bakaba bagaragaje ibibazo bimwe na bimwe bigaragara mu nzego z’ubuzima, birimo kuba abaturage bitabira mituweli ,uretse nko mu mirenge imwe n’imwe, bisaba gukomeza gukangurira abaturage kugira ngo nabo batange amafranga y’ubwisungane mu kwivuza.
Nyinawibambe Immaculee,umuganga kucentre de santé ya Rulindo ati” haracyari byinshi byo gukorwa ,kugira ngo habashe gukurikiranwa neza uko ubuzima bw’abantu buhagaze,no guhabwa service nziza”.
Ku bijyanye n’imirire myiza abari mu nama bavuze ko hakiri ingamba zikomeye ku bijyanye n’imirire y’abana, ngo kuko hari ahakigaragara abana barwaye bwaki.
Aho usanga hari ababyeyi batita ku mirire y’abana,cyangwa abo bana bava mu miryango ikennye, bityo umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo Niwemwiza Emilienne, akaba yavuze ko hagomba kumenyekana iyo miryango igaragaramo bene izo ndwara.
Yagize ati”abajyanama b’ubuzima bagomba kubarura iyo miryango igaragaramo indwara z’imirire mibi ,hagashakwa uburyo ibyo bibazo byarangira burundu,byaba ngombwa hakabaho inyigisho zihariye zo kubereka uburyo bakwikura muri ibyo bibazo ubwabo.
Ku bijyanye n’isuku mu karere ka Rulindo,abari aho bavuze ko isuku ijyenda neza muri rusange ,uretse hamwe na hamwe,usanga hagaragara abana basa nabi iyo Atari igihe cy’ishuri.
Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Rulindo,Manirafasha Jean D’amour ,yagize ati”hari aho usanga Bamwe mu baturage bagifite ya myunvira imeze nk’aho imyenda y’abana yo gukorana itagomba kumeswa.bityo bigasaba guhozaho umuntu agerageza kubigisha”
Yakomeje avuga ko hagomba gufatwa gahunda ihamye, ku buryo imiryango y’abanyarulindo igomba kurangwa n’ubuzima bwiza.
