Categorized | Ubuvuzi

Rwanda | Rusizi: Imibare y’abitabira ubwisungane mu kwivuza iracyari mike cyane

Rwanda | Rusizi Imibare y abitabiraAbaturage barakangurirwa kwihutira gufata ubwisungane mu kwivuza. Ibi ni ibyagarutsweho mu nama yahuje abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge yose y’Akarere ka Rusizi ndetse n’abacungamutungo ba za mutuelle muri iyo mirenge. Iyi nama yemeje ko umuturage uzajya ashobora kubona kimwe cya kabiri cy’amafaranga asanzwe yishyurira umuryango we wose azajya atangira kuvurwa. Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho bigaragariye ko nyuma y’amezi abiri umwaka mushya mu bwisungane mukwivuza utangiye,  abaturage bamaze gufata ubu bwishingizi ari 20% gusa. Uyu mubare ngo ukaba uri hasi ugereranije n’uko byari bisanzwe muminsi yashize.

Ubusanzwe umwaka w’ubwisungane mu kwivuza utangira tariki ya 01/07 za buri mwaka ukarangira tariki ya 30/06 z’umwaka ukurikiyeho. Ngo  Byari bimaze kumenyerwa ko iyi tariki turiho ubu, igera nibura  80% by’abagomba kubona ubwishingizi baramaze kwishyura kandi baratangiye kuvurwa. Uyu mwaka rero siko byagenze kuko kugeza ubu 20% bonyine aribo bamaze gushobora kwiyishyurira ubu bwishingizi. Ibi ngo byatewe n’uko uhagarariye umuryango yasabwaga kubanza kwishyurira abo mu muryango we bose  kugira ngo ubwishingizi ahawe bube bufite agaciro. Ibi twabisobanuriwe n’umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Nyakabuye ,  Ndayizeye Philippe uhamya ko ariyo mbogamizi abaturage bari bafite ibabuza kwitabira mutuelle de santé, ibi ariko ngo bigaragara cyane ku babyeyi bafite abana benshi.

Nyuma yo kubona ko abaturage batitabira ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2012 kubera izi mbogamizi,  abari muri iyi nama bemeranijwe ko bagiye kongera gukora ubukangurambaga. Ngo basanze ikizabafasha kongera imibare y’abayoboka ubwisungane mu kwivuza ari uko ngo umuturage uzajya yishyura kimwe cya kabiri cy’amafaranga agomba gutangira umuryango we wose azajya atangira kuvurwa andi akazajya ayatanga mu kindi cyiciro. Bajyinama Anasthase ni umuyobozi ushinzwe  ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé ) mu karere ka Rusizi. Ibi kandi ngo bishingiye ku itangazo rya Ministiri w’ubuzima wasabye ko umuturage umaze kwishyurira umuryango we wose kimwe cya kabiri cy’amafaranga yagombaga gutanga azajya atangira kuvurwa andi akajya ayashaka gahoro gahoro kugeza mu kwezi kw’Ukuboza byibuze akaba yarangije kwishyura yose.

Mu karere ka rusizi hose, habarirwa abaturage ibihumbi 300 bakenera gukoresha ubwishingizi bwa Mutuelle de santé.  20% muri bo nibo bamaze gutanga umusanzu wo kuzivuza muri uyu mwaka wa 2012, hatabariwe mo abatishoboye bazishyurirwa umusanzu wabo na Leta. Ibi bikaba bishobora kongera umubare w’abahitanwa n’indwara mu gihe icyegeranyo cy’abitabira ubu bwishingizi cyakomeza kuba ku ntera iri hasi, kuko byorohereza abatishoboye kwivuriza ku mafaranga make.

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising