Categorized | Indwara

Rwanda | Bugesera: Kuba hakorerwa ubushakashatsi kuri Malariya bizatuma hongerwa imbaraga mukuyirwanya

Bugesera Kuba hakorerwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bwishimiye kuba ariko katoranyijwe gukorerwamo ubushakashatsi bugamije guhashya iyo ndwara mu Rwanda kuko bizatuma hongerwa imbaraga mu kuyirwanya.

Akarere ka Bugesera kaza ku mwanya wa 4 mu kugira malariya nyinshi mu Rwanda akaba ari nayo mpamvu katoranyijwe ngo gakorerwemo ubwo bushakashatsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Narumanzi Léonile avuga ko bishimiye kuba haratoranyijwe Umurenge wa Ruhuha ngo abe ariho hakorerwa ubushakashatsi bugamije kugaragaza ingamba zakwitabwaho ngo malariya iranduke burundu mu Rwanda.

Yagize ati “ mu mirenge 15 igize aka karere, 6 muri yo  irimo uwa Ruhuha, Kamabuye niyo yiganjemo cyane malariya bitewe n’ibishanga bihari, hatirengagijwe ko  imwe muri yo inegereye ibiyaga”.

Avuga ko ariko baticaye ubusa, kuko bakomeza gukangurira abaturage kwirinda ibihuru n’ibindi bizenga imibu yororokeramo, ibi bikaba byaragize ingaruka nziza kuko mu kwezi gushize kwa kanama, muri iyo mirenge irimo malariya nyinshi, imyinshi muri yo nta muturage yahitanye.

Ako karere kakaba karihaye amezi 3 yo kuba  kacogoje malariya, kakava ku mwanya wa 4 kariho kakajya mu mubare w’uturere tubarirwamo malariya nke. Ni ubwo uyu muhigo bitoroshye kuwugeraho, abayobozi bavuga ko bihatiye kwigisha abaturage babo mu kwirinda malariya nk’uko byemezwa na Dr Rutagengwa Alfred uyobora ibitaro bya ADEPR Nyamata.

Ati “ imwe mu mbogamizi ikomeye akaba ari imyumvire ikiri hasi ya bamwe mu baturage bo muri Bugesera, batarasobanukirwa neza  indwara  ya  malariya icyo aricyo, n’uko bayirinda. Ariko bazagenda bigishwa kuburyo batazatinda guhindura imyumvire mu gihe gito”.

Bimwe mu bituma malariya ikomeza kuboneka mu karere ka Bugesera n’ubwo ubushakashasti bukirimo gukorwa, hacyekwa  ubushyuhe bwinshi butuma abaturage nijoro bashobora kuba bavanaho inzitiramubu, hari kandi kuba hari imiryango imwe n’imwe ireka abana bagatarama umwanya munini nijoro, nyamara nta rumuri ruhagije bityo imibu itera malariya ikabaruma muri ayo masaha baba batararyama.

Hari n’indi mpamvu nayo ishyirwa mu majwi yo kuba imirenge igaragaramo malariya ari iyegereye ibiyaga n’ibishanga ndetse n’amashyamba nk’ishyamba rya Gako, ugasanga byorohera imibu kororoka.

Kwigisha bikaba bisaba guhozaho, kuko muri iyi minsi imvura yatangiye kugwa, ku kigo nderabuzima cya Ruhuha bavuga ko malariya yazamutse ugereranyije no mezi ashize.

Nko mu kwezi kwa 7/2012 hari habonetse abantu 158 barwaye malariya, mu kwezi gukurikiye kwa 8 haboneka abarwayi 159, mu gihe mu kwezi kwa 9 bari abarwayi 254.

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising