Categorized | Ubuvuzi

Rwanda | Gakenke: Abantu barasabwa kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe

Gakenke Abantu barasabwa

Abantu bitabiriye umunsi wahariwe indwara zo mu mutwe harimo n’abafite izo ndwara.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe indwara zo mu mutwe mu Karere ka Gakenke, kuri uyu wa gatatu, tariki 10/10/2012, abantu basabwe kwita ku bantu bafite uburwayi bwo mu mutwe  kuko uburwayi atari bo babwiteye.

Dr. Munyaruguru Faustin, umuganga ukuriye abandi baganga mu Bitaro Bikuru bya Nemba avuga ko ababyeyi ndetse n’abavandimwe babo batagomba kubaha akato ahubwo bagomba kubafata uko bari kandi bagakurikirana ubuzima aho bagomba kumenya niba banyoye imiti.

Yakomeje asobanura ko ibitaro byakira abantu bafite uburwayi bwo mutwe baturuka imihanda yose rimwe na rimwe bikabera umutwaro ibitaro kuko ababyeyi babo cyangwa abavandimwe batabitayeho ngo bamenye aho bari.

Uwo munsi wizihijwe bwa mbere mu Karere ka Gakenke witabiriwe n’abantu baringaniye harimo n’abafite uburwayi bwo mu mutwe. Bamwe muri bo bagenewe impano mu rwego rwo kwifatanya nabo kuri uwo munsi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka  igira iti: “Indwara y’agahinda gakabije nk’icyorezo cyugarije isi” kuko ngo iyo ndwara  ubu iza ku isonga mu ndwara zo mu mutwe zifata abantu benshi ku isi  bitewe n’uko barwara iyo ndwara  ntibabimenye cyangwa bagatinda kuyivuza bityo igakira bigoranye.

Ngo uburyo bwiza bwo kwirinda iyo ndwara ni kugira umuntu wizera kandi ushobora kukumva ukamubwira ibibazo byawe amazi atararenga inkombe.

Abarwayi bo mu mutwe baracyahura n’akato ku buryo bwinshi yaba mu miryango yabo ndetse no mu muryango nyarwanda muri rusange. Uyu munsi ushobora kuzagira uruhare rwo gukangurira abantu kwita ku barwayi bo mu mutwe.

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising