Ubukungu bw’ibintu n’amafaranga ntacyo byakugezaho uramutse udafite ubuzima bwiza ,buzira indwara zitandukanye harimo n’indwara y’igituntu ,ni byiza rero ko dukora tukiyubakira ejo hazaza dufite ubuzima buzira umuze,bityo urubyiruko rwo mbaraga z’igihugu ,rugafata iya mbere mu kucyubaka aho ruri hose .
Ubu nibwo butumwa inama y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu igenda itanga nyuma yo kuzenguruka ibigo by’amashuri y’isumbuye bibarizwa mu karere ka Gicumbi, hatangwa inyigisho ndetse hanapimwa bamwe mu baba bakekwaho kuba baba baranduye igituntu,icyo gikorwarwa cyashorejwe mu kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire de Rebero cyo mu murenge wa Ruvune.
Mu gusoza icyo gikorwa hatanzwe inyigisho zitandukanye ku ndwara y’igituntu ,aho wasangaga abanyeshuri bafite amatsiko menshi yo kumenya byinshi ku gituntu ,ndetse banabajije ibibazo byinshi bitandukanye byerekeye uburyo wakwirinda ,wakwivuza,indwara y’igituntu n’ibindi.
Igituntu ni indwara yandura iterwa n’agakoko gato cyane kitwa Bacille de Koch,ako gakoko kakaba karavumbuwe n’umudage Albert Koch,igituntu rero iyo utakivuje kikaba kiguhitana nk’uko byasobanuwe na Ngabonziza Type Hariri umukozi w’inama y’igihugu y’urubyiruko ushinzwe gahunda yo kurwanya igituntu mu mashuri y’isumbuye na za kaminuza
Ati “ bimwe mu bimenyetso by’ingenzi biranga igituntu ni inkorora igejeje cyangwa irengeje ibyumweru bibiri,iyo utivuje rero ukaba ugira umuriro,kubira ibyuya cyane cyane n’ijoro, kugira ikizibakanwa , guta ibiro bikabije, umunaniro, kubabara mu gatuza no gucira rimwe na rimwe igikororwa kivanze n’amaraso”.
Ngabonzi za Type Hariri yababwiye ko bitavuga ko umuntu wese ukorora aba adwaye igituntu ,gusa byaba byiza ugiye wisuzumisha igiye ukorara birenze ibyo byumweru twavuze haruguru.
Indwara y’igituntu ishobora kwandura igihe uyirwaye akorora, acira , yitsamura cyangwa avuga kuko yohereza udukoko tw’igituntu mu mwuka ahumeka ,bityo akaba ashobora kwanduza abantu babana ,birirwana mu kazi,n’abandi bose bashobora kumarana umwanya mu nini. Abana bato bandura cyane kuruta abantu bakuru.
Igituntu rero kikaba cyibasira ahanini ibihaha ariko gishobora gufata n’indi myanya y’umubiri.igituntu ni indwara ivurwa igakira iyo uyivuje neza.
Manizabayo Sophia ni umunyeshuri wari uri kwisuzumisha igituntu ,avuga ko we yahisemo kwisuzumisha n’ubwo adakorora kuko ngo abana na nyina wabo ukirwaye ngo akaba akeka ko yaba yaracyanduye bitewe n’uko cyandurira mu mwuka.
Ngabonziza Type Hariri yavuze ko indwara y’igituntu ari indwara mbi cyane kuburyo uyirwaye bimufata igihe kitari gito cyo kuyivuza ndetse akaba ahombye byinshi. yakomeje avuga ko ariyo mpamvu bahisemo kuyirwanya mu rubyiruko ngo kuko arirwo mbaraga z’igihugu.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Groupe Scolaire de Rebero bwo ngo bwishimiye icyo gikorwa ndetse bunasaba ko Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yashyiraho gahunda ihoraho yo kwigisha urubyiruko indwara zitandukanye.

