Ifu ya Turmeric ivanze n’indimu bikiza ibiheri byo mu maso
Abantu benshi bakunze guhura n’ikibazo cyo kurwara ibiheri mu maso ndetse bikabatera amabara, indimu rero ivanze n’Ifu ya Turmeric ishobora kuba igisubizo cy’iyo ndwara.
Indimu iri mu buryo wakoresha mu kurwanya amabara y’uruhu rwo mu maso, ndetse bikagufasha no gukira inkovu zaba zatewe n’ibiheri byo mu maso iyo bimaze gukira uruhu rwawe rugasubirana ubwiza bw’umwimerere nk’uko spablissea.com ibitangaza .
Umuti w’umwimerere nk’indimu n’agafu ka Turmeric (curcuma) birafasha. Ubukana (“citric acid”) buba mu ndimu butuma umutobe w’indimu uba umuti ukomeye ucyesha uruhu rugasa neza cyane. Iyo uhora usiga indimu mu maso hawe, bikuraho ya mabara y’umukara hanyuma uruhu rwawe rukagenda rucya gahoro gahoro.
Uko bitegurwa
Ifu ya Turmeric cyangwa curcuma yigiramo ubushobozi burwanya microbe, bityo ikarinda umubiri kwanduzwa n’imyuka yo mu kirere, ari nako yica mikorobe zose zigwa ku ruhu. Nta zina ryayo rizwi mu Kinyarwanda kuko iva hanze , ariko wayisanga mu ma supermarket acuruza ibirungo bisanzwe byo gutekesha.
Mbere yo kwisiga uyu muti twavuze haruguru, umuntu agomba kubanza gukaraba mu maso akoresheje mu buryo bwabugenewe bukoreshejwe ibikoresho byabugenewe aribyo mururimi rw’amahanga cleanser ndetse na Toner. Ugomba kumenya n’ibijyanye n’uruhu rwawe rwo mu maso.
Mu kuvanga uyu muti, ufata akayiko k’icyayi kuzuye agafu ka “turmeric” hanyuma ugakamuriramo igice cy’indimu.
Iyi mvange imeze nk’igikotoro igomba kuba yoroshye kugira ngo ibashe gusigika mu maso, niba ushaka ko yoroha cyane, ungera ukamuriremo indimu.
Isige mu maso utegereze iminota mirongo itatu (30) hanyuma ukarabe ukoresheje amazi menshi. Niba iyo mvange isize mu maso hawe hasa n’ibara ry’umuhondo, ntibigutere ubwoba ni ibara rya “turmeric”. Niba wisize uwo muti mu masaha ya nijoro, buracya mu gitondo iryo bara ryashizeho.
Gukoresha umuti w’umwimerere bisaba kwihangana. Tegereza igihe cyiri hagati y’ukwezi 1-2 mbere y’uko ufata umwanzuro wo kuvuga ko hari icyo uwo muti uri kukumarira cyangwa se ko ari ntacyo.
Ushobora gutangira kubona impinduka ku ruhu rwawe nyuma y’ibyumweru 3-4 ukoresha uwo muti buri munsi.

