Categorized | Inama

Rwanda : Indwara bamwe bakunda kwita ibyinyo ngo ntibaho

Indwara bamwe bakunda

Abahanga mu bijyanye n’ubuvuzi bavuga ko indwara abantu bakunze kwita ibyinyo itabaho, ahubwo ko ibyo bita ibyinyo ku mwana aba ari amenyo aba arimo kumera.

Mukiganiro na muganga mukuru w’ibitaro bya Byumba Dr. Muhairwe Fred agira ati “amenyo y’amabweni ni amenyo maremare mu menyo yose umuntu aba afite, iyo ajya kumera arababaza cyane kuko amera mbere y’andi yose akanatunguka atinze bitewe n’uko ari maremare. Ibyo ababyeyi bamwe barabibona bakavuga ko umwana yarwaye ibyinyo kandi bitabaho”.

Avuga ko umwana utangira kumera amenyo arangwa no kugira umuriro mwinshi, agahitwa, agahora abumbye umunwa ashaka kuruma hahandi amenyo yenda gutungukira n’ibindi.

Dr Muhairwe akaba asobanura ko impamvu umwana ababara biterwa n’izo mpamvu yagaragaje haruguru, akaba anagira inama ababyeyi bagifite iyo myumvire ko baba bateye abana babo ubusembwa kuko iyo ayo menyo bayakuyemo amahirwe menshi uwo mwana aba afite n’ukotongera kuyamera ubuzima bwe bwose, ikindi kandi bashobora kuyakuramo nabi umwana akagira ubundi burwayi bityo kubumuvuza bikazatwara igihe n’ibindi.

Anagaragaza ko igihe cyose umwana aba amaze kugira amezi agera muri 6 kuzamuka, umubyeyi wese yakagombye kwitegura ko umwana we ashobora kumera amenyo bityo yabona umwana atangiye kugira indi shusho itari nziza y’uburwayi akihutira kumujyana kwa muganga.

Ibyo umubyeyi abikora kugira ngo umwana we ashobore kugabanyirizwa ububabare aba afite mu gihe amenyo ataratunguka.

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising