Ku wa 16 ukwakira 2012 mu karere ka Kirehe hatangijwe icyumweru cyo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana n’igikorwa cyo gukomeza gukingira kanseri y’inkondo y’umura abana b’abakobwa ku nshuro ya gatatu ari nayo ya nyuma.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Jacqueline yasabye ababyeyi kwitabira ibikorwa byose biteganijwe muri iki cyumweru, nko kwirinda gusibya abana amashuri bakeka ko urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura rudafite akamaro kanini. Ku rundi ruhande yasabye abana kwiga bashyizeho umwete kuko nta kabuza bafite ubuzima bwiza, ibyo bikazabahesha gutsinda ikizamini cya Leta kuko biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.
Yaboneyeho n’umwanya wo gushimira Leta y’u Rwanda kuko idasiba kwita ku iterambere ry’umugore n’umwana w’umukobwa ishaka ko ejo habo harangwa n’ubuzima buzira umuze.
Dukuzumuremyi Narcisse umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kirehe yavuze ko muri iki cyumweru harimo gahunda yo gukingira abana biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza hakazanakingirwa abo mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Naho ku bijyanye n’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana bari guha ababyeyi batwite ibinini bikubiyemo Fer na Mebendazole, abatarengeje amezi atatu babyaye n’ abana bafite hagati y’umwaka kugeza kuri itanu bahawe Vitamine A.
Umukozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Kirehe Kayiranga Jean Damascène nawe yasabye abana gukangurira bagenzi babo kwitabira kwikingiza kanseri y’inkondo y’umura, anibutsa ko muri iki cyumweru ababyeyi bazarushaho gukangurira abana gukaraba intoki n’isabune.
Abitabiriye gahunda y’icyumweru cy’umubyeyi n’umwana bose bahawe siro izabafasha gusukura amazi muri gahunda yo kurushaho kwita ku isuku.

