Ubuyobozi n’abaturage batuye umurenge w’icyitegererezo wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza baratangaza ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’ubwandu bwa virusi itera SIDA bugenda bwongeza umuvuduko hakaba hakekwa byaba biterwa umurengwe w’amafaranga bahembwa mu mushinga wa LWH wa Minisiteri y’ubuhinzi ukora amaterasi y’indinganire muri uwo murenge.

Abaturage ba Rwabicuma bavuye mu nama bihebeshejwe n’uburyo icyorezo cya SIDA kibibasiye
Mu nama yabaye tariki 11/10/2012 ihuje abaturage n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rwabicuma yize ku ngingo zitandukanye zirimo n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’ubwandu bw’agakoko ka Virusi itera SIDA irimo kugenda yiyongera muri ibi bihe kurusha uko byari bisanzwe mu myaka ya 2010 na 2011 ishize muri ako gace.
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rwabicuma nabwo bukaba buyikesha ikigo nderabuzima cya Cyaratsi cyo muri uwo murenge yerekana ko abaturage bangana na 1,4% bamaze kwandura agakoko ka virusi itera SIDA mu gihe nta muntu wapfa kubikeka aramutse ashingiye y’uko ari mu gice k’icyaro.
Bamwe mu baturage bo muri uwo murenge bemeza ko icyorezo cya SIDA cyarushijeho gukaza umurego kikabibasira nyuma yaho batangiye kubona amafaranga buri kwezi bayavanye mu gikorwa cy’amaterasi y’indinganire ahakorerwa mu rwego rwo kurwanya isuri ku mirima yabo.
Ayo materasi akorerwa ku mirima yabo ndetse bagahabwa n’amafaranga y’insimburamubyizi angana n’igihe baba bamaze bakora muri iyo mirima. Mbere y’uko umushinga wa LWH uza kuhakorera nta yindi mirimo yinjirizaga abaturage amafaranga bo mu murenge wa Rwabicuma nk’uko nabo ubwabo babivuga.
Babivuga batya: “ Umushinga wa LWH aho agereye muri iki cyaro cyacu byatumye gisusuruka abantu batangira gukoza imitwe y’intoki ku ifaranga ryinshi kandi riziye rimwe nicyo cyatumye dusirimuka tuba abasirimu kimwe n’ahandi mu mijyi mito yo mu Ntara”.
Umwe muri abo baturage wemera ko yagize ibyago byo kwandura SIDA ariko agasaba ko amazina ye yagirwa ibanga avuga ko nta mwaka umwe ushize yanduye icyo cyorezo. Agira ati: “ Maze kwihaza mu byo nari nkeneye nk’umusore amezi yakurikiyeho natangiye gucudika n’abakobwa nkaryamana nabo nta gakingirizo nyuma yaho rero sinzi uko nashidutse nanduye SIDA”
Uyu musore avuga ko icyo yakoze ari uguhombeka aribyo gukoreraho nta gakingirizo mu mvugo yarushaho kumvikana nk’uko yakomeje abisobanura.
Nkurunziza Philbert, umuhuzabikorwa w’umushinga wa LWH mu Ntara y’amajyepfo yemeza ko ubwandu bwa Virusi itera SIDA burushaho kwiyongera muri uwo murenge wa Rwabicuma bakoramo amaterasi y’indinganire.
Impamvu ashingiraho yemeza ko icyorezo cya SIDA kirimo kwiyongera mu murenge wa Rwabicuma n’uko hari bamwe mu bakora muri uwo murenge asanga ku tubari twaho bari kumwe n’abagore bose basinze batagira rutangira.
Ku rundi ruhande ariko asobanura ko hari n’abandi amafaranga bahembwa yagiriye akamaro bakagura inka bakiyubakira amazu asigaye abakayashora mu bindi bikorwa bibateza imbere bidafite aho bihuriye n’ishimishamubiri.
Ubuyobozi bwa LWH bufatanyije na komite y’akarere ka Nyanza ishinzwe kurwanya SIDA barimo gutegura uko bazabagezaho ikiganiro kigamije kubakangurira kwirinda icyo cyago nk’uko Philbert Nkurunziza umuhuzabikorwa wa LWH mu Ntara y’amajyepfo abitangaza.
Abaturage bakora amaterasi y’indinganire mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza baturuka mu turere dutandukanye two mu Ntara y’amajyepfo ariko abenshi muri bo ni abo muri uwo murenge bahembwa amafaranga ari hagati ya 1000 na 2000 ku munsi bitewe n’amasaha bakoze.