Categorized | Ubuvuzi

Rwanda | Rubavu: serivise zo kuboneza urubyaro zagejejwe mu midugudu

Minisitere y’ubuzima ifatanije n’ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage UNFPA batangije gahunda yo kuboneza urubyaro mu mudugudu bigizwemo uruhare n’abajyanama b’ubuzima.

Iyi gahunda mu karere ka Rubavu yatangiriye mu murenge wa Nyamyumba ku kigo nderabuzima cya Kigufi aho abajyana bari bamaze igihe kigera ku kwezi bahabwa amasomo yo kuboneza urubyaro n’uburyo bazajya bafasha abaturage babagana kuboneza urubyaro, buri mudugudu ukaba ufite abajyanama babili bo gufasha abaturage.

Mu Rwanda yi gahunda imaze kugera mu turere 16 naho mu ntara y’iburengerazuba Rubavu ikaba itangijwe nyuma ya Rusizi, na Karongi, aho bitangazwa ko iyi gahunda igamije gutuma ababyeyi bagera ku buzima bwiza muri rusange, by’umwihariko kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara ndetse no kugabanya imfu z’abana.

Nkuko bitangazwa n’ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye wita ku baturage UNFPA ngo ku isi abagore barenga miliyoni 200 ntibaboneza urubyaro kandi abagera ku bihumbi 800 bapfa batanga ubuzima.

Gashema Samuel ukorera Minisiteri y’ubuzima atangaza ko iyi politiki yo kuringaniza urubyaro hifashishijwe abajyanama b’ubuzima yashyizweho na Leta kugira ngo abaturage bagezweho serivisi zijyanye no kuboneza urubyaro bitabagoye.

Dr Alphonse Munyakazi ushinzwe ubuzima bw’imyororokere muri UNFPA avuga ko impamvu Leta yashyizeho iyi gahunda ari ukubera ko imibare ubushakashatsi bugaragaza y’ababyeyi bapfa babyara n’abagira izindi ngorane zishingiye ku kutitabira gahunda zo kuboneza urubyaro usanga ari miremire cyane. Akavuga ko mu Rwanda abagore 45% aribo baboneza urubyaro mu gihe umubare ugomba kongerwa.

Dr Munyakazi avuga ko intara y’uburengerazuba iza kumwanya wanyuma mukuboneza urubyaro aho ifite 35% hakaba hacyeneye kongerwa imbaraga mu kuboneza urubyaro muri iyi ntara.

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising