Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ifatanyije na minisiteri y’ubuzima boroje ababana n’agakoko gatera SIDA ihene zigera ku 180 zizabafasha guteza imbere imibereho yabo.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi “Minagri” ivuga ko ababana n’agakoko gatera Virusi ya SIDA nabo ari abanyarwanda kimwe n’abandi, akaba ariyo mamvu yatangije gahunda yo kubashakira icyabateza imbere ndetse bakanateza igihugu imbere kuko bafite ubushobozi bwo kubikora.
Eric Manimpaye ni umukozi wa MINAGRI ushinzwe gukurikirana inkunga zigenerwa uturere n’iyi minisiteri, avuga ko basanze ababana na Virusi itera SIDA bifitemo ubushobozi n’ubushake bwo kubaka igihugu cyimwe n’abandi banyarwanda, akaba ariyo mpamvu biyemeje kubagenera amatungu azabafasha mu bikorwa by’iterambere.
Marcel Kambanda ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kurwanya SIDA mu karere ka Ruhango, avuga ko kuba barahisemo guha ihene ababana n’agakoko gatera SIDA, byatewe n’imbarage nke bafite. Akaba ariyo mpamvu babahaye amatungo magufi kuko inka zo basanze zishobora kubagora.
Marcel akomeza avuga ko bafite gahunda yo guha amatungo magufi ababana n’agakoko gatera SIDA bagera kuri 220m,hakazatangwa amatungo agera kuri 700 harimo ihene n’ingurube, abandi bagaterwa inkunga mu buhinzi.
Abagabanye izi hene, bavuga ko bashimishijwe n’iki gikorwa kuko bagiye gutera imbere bakabona n’ifumbire izatuma beza cyane
