Dr. Pierre Damien minisitiri w’intebe, arasaba inzego z’ubuyobozi gushakisha imiryango ifite abana bafite isuku nke ikegerwa ikagirwa inama igahindura imyitwarire.
Ibi minisitiri w’intebe yabisabye kuri uyu wa kabiri tariki ya 09/10/2012, ubwo yatangizaga ukwezi kwahariwe umuryango mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango.
Minisitiri w’intebe yavuze ko hari imiryango ikigaragaramo abana bagifite isuku nke. Akaba avuga ko ibi bidahesha ishema umuryango, asaba abanyarwanda guhindura imyumvire bakarangwa n’isuku.
Yagize ati “turasaba ko muri uku kwezi kwahariwe umuryango, turasaba ko kwarangira na mwana w’umunyarwanda ukirangwa n’isuku nke”
Bamwe mu baturage bavuga ko isuku nke y’abana, ababyeyi batayigiramo uruhare, kuko ngo usanga hari abana baba barananiranye.
Ababyeyi bavuga ko nta kuntu umubyeyi atagira ngo umwana we agire isuku, ariko ugasanga umwana ntiyumva impanuro z’ababyeyi.
Umwe mu babyeyi yagize ati “ hari ubwo umwana umubwira gukaraba, yarangiza akagenda mu kugaruka kwe uramubona nawe nk’umubyeyi ukumva ukozwe n’isoni”
Ukwezi k’umuryango kwatangiye tariki ya 09/10/2012 bikaba biteganyijwe ko kuzasozwa tariki ya 08/11/2012.
