Mu rwego rwo gutegura ukwezi k’umuryango , Mission of hope Rwanda k’ubufatanye n’umurenge wa Mururu ku nkunga na Global Fund mu mushinga wa Spiu, abajyanama b’ubuzima bo muri uyu murenge basuzumye ibyagezweho nyuma y’iminsi 30 bari mugikorwa cy’ubukangurambaga ku buzima cyiswe ( Door to Door Campain)
bimwe mu bikorwa bakoze bishingiye ahanini kubukangurambaga mu kwirinda icyorezo cya sida , kuboneza urubyaro gushishikariza abaturage batuye muri uyu murenge wa mururu gahunda n’akamaro ko kwisiramuza,
ibi bakaba barabikoreye mu tugari twose tugize uyu murenge, Theoneste Niyibizi umukangurambaga w’ubuzima asanga iki gikorwa cyarabaye ingirakamaro nubwo ngo batabashije kugera kungo zose ariko ngo bagomba gukomeza kugirango bahidure imyumvire y’abatuye muri uyu murenge.
Iyi gahunda y’ubukangurambaga ku buzima abajyana bayifashijwemo n’umushinga Mission of hope Rwanda aho wabanje kubaha amahugurwa , Nzabiranda Yohani Bosco umucunga mutungo w’uyu mushinga ngo asanga iyi gahunda iri mu rwego rwo kwihesha agaciro kuko iyo umuntu yamenye kubyara abo azashobora kurera bituma ahabwa agaciro.
Muri iyi gahunda ya Door to door campain kungo 1639 zasuwe mu murenge wa mururu abemeye kuboneza urubyaro ni 1458, abemeye kwipimisha virus itera sida ni 2215, abemeye kwisiramuza ni 1622 umuryango mission of hope Rwanda ukorera mu mirenge itanu y’akarere ka Rusizi ariyo Kamembe,Gihundwe,Nkanka , Giheke na Mururu.