Urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura rurinda uwaruhawe iyo kanseri ariko ntirukumira ingaruka zishobora kuva mu mibonano mpuzabitsina y’akajagari nko gutwara inda z’indaro cyangwa kwandura virusi itera Sida, ubu ni ubutumwa bwatanzwe n’ushinzwe gahunda yaguye y’ikingira Mme Uwimana Anathalie ubwo yifatanyaga n’abo mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, mu rwego rw’akarere ka Rusizi cyatangirijwe muri uwo murenge.
Muri iki cyumweru hazibandwa ku bikorwa binyuranye birimo Gutanga urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura ku bana b’abangavu bafite hagati y’imyaka 12-14 , gutanga ibinini byo kongera amaraso, iby’inzoka n’umuti usukura amazi ku bagore batwite, gutanga ibinini bya vitamin A ku bana bafite kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka itanu, ndetse no gutanga service zitandukanye zifasha kuboneza urubyaro.
Nyuma y’aho bigaragariye ko hari bamwe mu bana b’abakobwa babonye kuri uru rukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura bagahura n’ababashuka ko kuva barubonye badashobora gutwara amada cyangwa ngo bandure Sida maze bakabashora mu busambanyi, Mme Uwimana Anathalie ushinzwe gahunda yaguye y’ikingira mu itangizwa ry’iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw’abana n’ababyeyi mu murenge wa Giheke yongeye kwibutsa ko uru rukingo ntacyo rushobora kugabanya ku ngaruka izo arizo zose zikomoka ku busambanyi budakingiye.
umwe mu bana b’abakobwa babonye urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura, ngo basobanuriwe neza akamaro k’uru rukingo ndetse nawe akibutsa bagenzi be ko uruhawe ataba akingiwe gutwara inda cyangwa izindi ngaruka zo gusambana.
Dr Nshizirungu Placide umuyobozi w’ibitaro bya Gihundwe yashimiye ababyeyi b’umurenge wa Giheke uburyo bitabiriye iki gikorwa ku buryo bushimishije ku munsi wa mbere abasaba kubikangurira abataraza kugirango hatazagira umwana n’umwe uvutswa amahirwe yo gukingirwa mu murenge wabo. Icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana cyashyizweho na Ministeri y’ubuzima kuva mu mwaka w’2008 hagamijwe kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana cyane cyane abari munsi y’imyaka itanu.

