Categorized | Inama

Rwanda : Kunywa itabi ukibyuka bikongerera amahirwe yo kwandura kanseri y’ibihaha

Kunywa itabi ukibyuka bikongerera amahirwe yo

Itabi ryica n’utarinywa

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’inzobere ku bijyanye n’indwara ya kanseri n’uburyo yandura buragaragaza ko kunywa itabi ukibyuka bigira uruhare mu kuba warwara Kanseri vuba.

Umuntu anywa itabi rya mbere akibyuka, ari nako nicotine ziyongera mu mubiri w’uritumagura, bikaba ari byo biganisha ku kwandura Kanseri y’ibihaha mu buryo bwihuse. Abantu batumagura itabi bakibyuka bashobora kwandura kanseri ku kigero cya 79 ku ijana nk’uko bitangazwa n’u rubuga topsante.com.

Ubushakashatsi bwakozwe ku itabi bugaragaza ko mu Bafaransa bitaba Imana, ibihumbi 66.000 baba bazize kunywa itabi.  Mu mibare y’abahitanwa naryo abenshi ni abagore, kandi ngo  baramutse badahagaritse kunywa itabi mu myaka iri imbere,  ntabwo baba bacyicwa cyane na kanseri y’ibere ahubwo impfu za kanseri y’ibihaha nizo zakwiyongera.

topsante itangaza ko ku muntu wifuza kureka itabi nubwo bisa nk’aho kuri we bigoranye cyane, ikoranabuhanga ryazanye igisimbura ubumara buba mu itabi (nicotine) umuntu ahekenya mu gihe yumva ashatse kurinywa.
Mu bantu banywa itabi 60 % baba bashaka kurireka, ndetse bivugwa ko umuntu uretse itabi yiyongera ibiro, kuko ipaki y’itabi itwika kalori hafi 200 mu mubiri, bivuga ko umuntu unywa itabi agabanyaho ibiro kuva kuri 2 kugeza kuri 4 ugereranyije n’ibyo yagombye kugira.

Umubiri w’umuntu uhagararitse kunywa itabi ukenera isukari  nyinshi kandi ugasanga akenera kurya cyane, ahagaragazwa ko 70% by’abahoze banywa itabi babyibuha, abagabo biyongeraho ibiro 3, abagore bakiyongeraho 4, ariko ibi byose biterwa n’imiterere y’umubiri wa buri wese.
Kureka itabi bifitiye akamaro ibice bitandukanye by’umubiri,  harimo umutwe ndetse n’umubiri wose, kuko buhoro buhoro umubiri ugenda wangirika. Iyo unyweye itabi ryinjira mu mubiri ndetse rikagera ku bwonko.
Kunywa itabi bituma umutima utera cyane bitewe na Monoxyde ya carbone iba irimo, iyi ikaba ari gaz mbi cyane kuko yangiza inzira z’ubuhumekero, ikaba yanatera indwara y’umutima.

Iyo umuntu ahagaritse kunywa itabi umunsi umwe gusa, ibihaha bitagira gusohora ibyangiza mu mubiri, birimo Nicotine.

Iyo umuntu ahagaritse itabi mu gihe cy’amezi 3 kugeza ku 9,  inkorora yahoranaga itangira gushira ubushobozi bwo guhumeka bukiyongeraho 10%. Abakunda gutumagura itabi mu gitondo bakibyuka bo bafite ibyago byo kurwara kanseri y’ibihaha ku kigero cya 79%, mu gihe abaritumagura nyuma y’igihe babyutse, bo bagira ibyago byo kuyirwara ku kigero cya 60%.

 

 

One Response to “Rwanda : Kunywa itabi ukibyuka bikongerera amahirwe yo kwandura kanseri y’ibihaha”

  1. Muhoza says:

    Please mukoreshe ikinyarwanda neza!Nta mahirwe yo kwandura kanseri abaho habaho ibyago byo kwandura kanseri.Amahirwe yo kwandura indwara ntabaho.

Trackbacks/Pingbacks


Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising