Abaforomo n’abaforomokazi bakora mu mavuriro n’ibitaro byo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bahawe ubumenyi bwo kwandika no gutanga imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, ubusanzwe iyo miti yandikwaga n’abadogiteri hamwe n’abaganga bakuru ariko ngo kuberako bahuraga n’akazi kabarenze bahisemo ko bahugura n’abandi baforomo kugirango babafashe uwo murimo, akaba ari muri urwo rwego ikigo cy’igihugu RBC gifatanyije n’ibitaro bya kibogora bashoje amahugurwa y’ibyumweru 2 kuri uyu wa 07/12/2012, yahabwaga abaforomu 75 barimo abagore n’abagabo.
Dr Nsabimana Damien umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora yashimiye abakurikiranye amahugurwa abasaba gusangiza abandi bagenzi babo kubumenyi bahawe kugirango umusaruro ukenewe uboneke, aho yasabye abaforomo n’abaganga kurushaho kujya bakira abarwayi neza kuko aho ariho umurwayi akura icyizere cyo gukira ariko mugihe yakiriwe nabi ataha yihebye bikaba by’anamuviramo gupfa
Bamwe mubaforomo bakurikiranye amahugurwa batangaza ko ubumenyi bayakuyemo buzagirira ababana na virusi itera agakoko ka SIDA akamaro kuko umubare w’abavuzi uzaba wiyongereye, gusa mubyifuzo byabo bavuga ko bitarangirira aho kuko ngo n’ubundi umubare w’abaganga batanga bakanandika iyo miti bakiri bake.

