Umuhuzabikorwa w’itorero mu Karere ka Gakenke, Karekezi Joseph.
Umuhuzabikorwa w’itorero mu Karere ka Gakenke, Karekezi Joseph atangaza ko urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye ruzatangira itorero ryo ku rugerero tariki 21/01/2013 bakazakora ubukamburagabutandukanye n’isuku n’isukura.
Mu nama yo kuri uyu wa kabiri tariki 15/01/2013, Karekezi asobanura ko urwo rubyiruko ruzakora ubukamburambaga ku kurwanya sida, ibiyobyabwenge, kugira ikayi y’imihigo y’umuryango, kuringaniza urubyaro, isuku n’isukura ndetse n’imirimo y’amaboko irimo gutunganya ubusitani bw’ibiro by’imirenge n’utugari.
Bazacukura ibyobo bifata amazi, batere ibiti mu materasi yakozwe mu midugudu y’ikitegererezo ndetse banakore akarima kamwe k’igikoni k’umuryango utishoboye muri buri kagari.
Muri icyo gihe cy’amezi atatu, urwo rubyiruko ruzabarura abantu batazi gusoma no kwandika runabakangurire kugana amasomero.
Ubukangurambaga buzakorerwa mu midugudu nyuma y’umuganda n’inama zitandukanye zihabera. Ubwo butumwa bw’ubukangurambaga buzagezwa no ku bantu bahurira ku dusentere cyane cyane nyuma ya saa sita.
Abanyamabanga nshingwabikorwa basabwe gukurikirana icyo gikorwa kizamara amezi atatu. Buri murenge wagenewe ingengo y’imari ingana n’ ibihumbi 400 buri mezi atatu byo gufasha imigendekere myiza y’icyo gikorwa.
Urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye rwasoje itorero icyiciro cya mbere mu kwezi k’ukuboza 2012.
