Categorized | Imibereho

Rwanda | Ngoma: Abafatanyabikorwa mu kurwanya SIDA basuye ibikorwa by’ababana n’ubwandu

Abafatanyabikorwa b’akarere ka Ngoma mu kurwanya SIDA basuye  ibikorwa by’abagenerwabikorwa bo muri aka karere.

Uru rugendo rwari rugamije kurebera hamwe uko umwaka ushize wa 2012 wagenze ndetse no gufatira hamwe ingamba zo kurushaho gukora neza.

Ishyirahamwe ryasuwe ry’ababana n’ubwandu ryitwa “Dukore” rihinga inanasi. Bazihinze kuri hegitari umunani.

Abagize iri shyirahamwe bashimwe ko ubuhinzi bwabo ari bwiza maze bizezwa ko batazabura isoko kuko akarere ka Ngoma kagiranye ibiganiro n’uruganda Inyange mu kugura umusaruro.

Abanyamuryango b’iri shyirahamwe “Dukore” bavuga ko ubu bafite icyizere cy’ ubuzima kuko bakora none bakaba barikwiteza imbere.

Nyiramigabo yabivuze muri aya magambo ”Ntamunyamuryango ukigira ikibazo kuko dufatanya. duhereye kuri uyu musaruro turabona ko mu myaka nk’itanu twaba twarageze kugikorwa umuntu atekereza kuzageraho.’

Gakara Patrick umuhuzabikorwa w’umushinga SSF HIV umuryango APEESPE uterwamo inkunga na Global Fund amara impungenge aba banyamuryango ku isoko ry’umusaruro wabo ngo kuko akarere ka Ngoma kagiranye ibiganiro n’uruganda “inyange”.

Yagize ati ”Ntabwo bagombye kugira impungenge z’umusaruro wabo kuko ninabwo bakeza bwambere,kuko ikibazo cyakemutse kuko umusururo w’inanasi mu karere ka Ngoma,uruganda inyange rubagurira.”

Akarere ka Ngoma gatangaza ko kuba ufite virus SIDA bitavuze ko ugomba kubaho nabi maze busaba iri shyirahamwe gusigasira ibyo bageho.

Leave a Reply

Find us on Facebook