Categorized | Inama

Rwanda | Gakenke: Barasabwa gusiramuza abana bakiri bato

 Gakenke Barasabwa gusiramuza

Abakozi bashinzwe imibereho myiza mu mirenge n’abayobozi b’ibigo nderabuzima.

 

 

 

Mu mahugurwa y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa 06/12/2012, abakozi bashinzwe imibereho myiza mu mirenge n’abayobozi b’ibigo nderabuzima basabwe gukangurira ababyeyi  gusiramuza abana bakivuka kuko bakira vuba.

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko kwisiramura birinda kwandura agakoko gatera Sida ku kigereranyo kiri hagati ya 50 na 60 ku ijana ariko ntibirinda kwandura 100 ku ijana kuko abantu bakunda kubyibeshya.

Uretse kurinda kwandura,  birinda  kandi umugore kwandura indwara y’inkondo y’umura ndetse na kanseri kubera ko agakoko gatera iyo ndwara kaba mu gahu gatwikiriye umutwe w’igitsina cy’umugabo.

Ngo umwana akira mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri mu gihe umuntu mukuru bifata ibyumweru bitandatu. Nyuma y’iki gihe, umuntu washatse, yemerewe gukora imibonano mpuzabitsina.

Abitabiriye  amahugurwa bagaragaza ko hakiri ikibazo mu kwisiramuza kuko n’ababishishikariza  abandi na bo ubwabo  badatanga urugero rwiza baba abambere kwisiramuza.

Ikindi, bashimangira ko nta gahunda igaragara yashyizweho yo gukebwa kandi bishobora gukumira umuvuduko w’icyorezo cya Sida.

Aya mahugurwa ku cyorezo cya Sida yateguwe na komisiyo yo kurwanya Sida mu Karere (CDLS) ku nkunga ya Minsiteri y’ubuzima (MINISANTE).

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook